Ibintu 5 biteye amatsiko wamenya kuri Aurore Mimosa Munyangaju,Minisitiri wa Siporo mu Rwanda

Minisitiri mushya wa Siporo Aurore Munyangaju afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi.

Ifoto y'Umunsi: Minisitiri Munyangaju yerekanye ko nawe igare yaritwara - Ibisigo - Amakuru ashyushye

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,uyu munsi twifuje kubagezaho ibintu 5 biteye amatsiko wamenya kuri Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda.

1. Umunyarwandakazi ,Aurore Mimosa Munyangaju ni umushoramari, Umunyapolitiki akaba minisitiri wa siporo mu Rwanda guhera tariki 5 Ugushyingo 2019.

2. Afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa Kaminuza mu cyiciro cya 3 (Master’s Degree) mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza ya Maastricht School of Management mu Buholandi.

3. Munyangaju yari asanzwe ari umuyobozi mukuru mu kigo cy’Ubwishingizi (SONARWA), ashinzwe ishami ry’ubuzima (SONARWA Life).

4. Yakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu mirimo itandukanye yakoze mbere.

5. Amaze imyaka isaga 18 akora mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ishoramari ndetse afite ubumenyi buhanitse ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda cyane ko hari ibigo by’ubucuruzi yagiye ashinga,ibindi akabiyobora.

Aurore Mimosa Munyangaju aracyayoboye minisiteri ya siporo mu Rwanda.

Government of Rwanda: CabinetRwanda's stunning Sports minister blows away the internetICYMI: A Week of Glory, Diplomacy, Strong Warning to Detractors – KT PRESS

UDAHEMUKA Jean de Dieu




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *