Ibintu 3 umugabo aba agomba kwirinda mu gihe akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we bwa mbere

Iyo tuvuze umunsi wa mbere ku bashakanye, uba ari umunsi baba babanye, nk’umugabo n’umugire. Iki gihe baba bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina nk’uburyo bwo kwishimisha ndetse ari n’uburyo bwo gushaka uko umuryango wakwaguka.

Dore ibintu 3 umugabo aba agomba kwirinda:

1.Irinde Impamyi: Mugabo, wikumva ko umubonye wari umaze igihe kirekire utaryamana n’umugore ngo wumve ko amashushu yose wari ufite ko ashira muri iryo joro. Itonde niba urangije ku nshuro ya mbere, cyangwa se iya kabiri wikwumva ko ugomba kurongora inshuro 10 ushire ipfa wari ufite. Tuza umugore ni uwawe igihe cyose, ibyo utakoze uyu munsi ejo uzabikora.

2.Kora ibyo uzi: Hari abasore benshi bashukwa n’amafilimi ya za porono, ibyo abona akibwira ko aribyo kandi biba birimo montage cyangwa se ibikabyo bidasanzwe, waryamana n’umugore ukumva ko umukoresha ibyo wabonye muri filimi, ibi i byo.

Mutere akabariro muri pozisiyo mwumvikanyeho, ibyo utazi baza madamu wawe mufatanye kugirango igikorwa kigende neza. Irinde guhubuka, itonde umubaze niba utarimo kumubangamira, ibyo utazi uyu munsi muzagenda mufashanya muvumbura ibindi.

3.Kwakira uko usanze umugore wawe: Kubera amatsiko wari ufite. Ushobora gusanga ibyo wibwiraga kuri we bitandukanye n’uko wabifataga, ushobora kuba wakekaga ko ari isugi ugasanga yaragutse kera, ushobora kuba wibwiraga ko yaciye imyeyo ugasanga atazi n’uko bikorwa, ingano y’igitsina ugasanga itandukanye n’iyo wajyaga urota kuri we,….

Hano icyo ukora, wirinda kumubwira amagambo amukomeretsa ahubwo ukamwereka ko wishimye cyane, kuko iyo umaze kumenyera urugo usanga ari ibisanzwe, nta gikuba cyacitse kuri we. Kuba wasanga umugore yarasambanye kenshi ntibizagutere ikibazo, ahubwo bizaba ikibazo ari uko wasanze yaguciye inyuma mubana.

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *