Ibyo utamenye kuri Miriam Makeba (Mama Africa) umugore w’impirimbanyi ku burenganzira bwa muntu

Zenzile Miriam Makeba  uzwi ku izina rya Mama Africa yavutse tariki ya 4 Werurwe 1932 atabaruka tariki ya 9 Ugushyingo 2008, Makeba yari umuririmbyi wo muri Afurika y’Epfo, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, Ambasaderi w’umuryango w’Abibumbye, kandi uharanira uburenganzira bwa muntu. Yaririmbaga  mu njyana ya  Afropop, Jazz, yarwanyaga politiki y’ivangura ruhu “Apartheid” muri Afrika y’Epfo.

Miriam Makeba, 76, Singer and Activist, Dies - The New York TimesUmunyabigwi Miriam Makeba witiriwe Mama Africa

Makeba yavukiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mujyi wa  Johannesburg, se yaturukaga mu muryango wa Xhosa yitwaga Caswell Makeba na ho nyina aturuka mu muryango wa Swazi yitwaga Christina Makeba.

Imyaka  12 irashije atabarutse, Miriam Makeba yatabarutse afite imyaka 76.Celebz Magazine yaguteguriye ibintu 10 ushobora kuba utaramenye kuri uyu muhanzikazi w’umunyabigwi nk’uko tubikesha ikinyamakuru iol.co.za.

Miriam Makeba Biography: Age, Education, Family, Career, Activism, Controversy - ZAlebsYamaze amezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwe muri gereza nyuma y’uko nyina atawe muri yombi azira kugurisha inzoga zo mu rugo.

Bivugwa ko yahohotewe (yasambanyijwe) bwa mbere afite imyaka 17, yibaruka umwana we w’ikinege mu 1950.

Yatangiye umwuga we wa muzika aririmbira itsinda rya mubyara we, ryitwaga “The Cuban Brothers “ariko igihe yatangiraga  kuririmbira abavandimwe ba Manhattan mu 1954 nibwo yatangiye kubaka izina.

Listen: Miriam Makeba's 'Pata Pata' re-recorded for hope amid COVID-19Yahunze  mu 1960 avuye muri Afurika y’Epfo kubera umuziki we n’imyizerere ye ikomeye yo kurwanya ivangura ruhu (Apartheid ). Bitewe nuko yari mu buhungiro  ntiyashoboye kwitabira umuhango wo gushyingura nyina.

Mu 1963, yatanze ubuhamya ku ivangura rishingiye ku ruhu (Apartheid)  mu muryango w’Abibumbye maze Afurika y’Epfo imwambura ubwenegihugu n’indirimbo ze zibuzwa gucurangwa mu gihugu.

Yimukiye mu mujyi wa New York, ari naho yahise amenyekana maze yandika alubumu ye ya mbere ku giti cye mu 1960.Yateyimbere cyane mu mwuga we muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho indirimbo ye “Pata Pata” (1967) yakunzwe cyane.

Yashakanye n’umugabo wa komokaga muri Afurika y’Epfo witwaga  Hugh Masekela  mu 1964 batandukana 1966.

Pata Pata: The Sound and Legacy of Miriam MakebaMu 1985, yabuze umwana we w’ikinege, Bongi Makeba, wapfuye  nyuma yo  kubyara.

Nelson Mandela amaze kuva muri gereza, yahamagariye  Makeba gusubira muri Afurika y’Epfo. Yabaye mu buhungiro imyaka 31.

Ni umwe mu barokotse kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.

Indirimbo ye yakunzwe

 

Udahemuka J DO

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *