IBINTU 10 UKENEYE KUMENYA KU MUJYI WA AKON WITWA “AKON CITY”

 Aliaume Damala Badara uzwi ku izina rya  Akon ni umuhanzi utunganya indirimbo atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika  ni umuhanzi ufite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Senegal.

Uyu muhanzi Akon arimo gutegura kubaka umujyi witwa Akon City  mu gihugu  cye cy’ amavuko Senegal, uwo mujyi ukazaba  ufite ifaranga ryawo mu buryo bw’ ikoranabuhanga nk’ uko ikinyamakuru blackenterprise.com kibivuga.

Akon  ukomoka muri Senegal ari mu bikorwa byo kubaka uyu mujyi utangaje yizera ko uzaba umukiza wa Afurika mu buryo bwinshi.

Akon yabwiye iki kinyamakuru ko gukora ibintu nkibi byiza gutya nta gishyashya kuri we,muri 2014 uyu muhanzi yafatanije na Thione Niang ndetse na  Samba Bathily gutanga amashanyarazi mu bihugu bya Afurika bitandukanye harimo Mali, Guinea, Senegal, Benin, ndetse na Sierra Leone.

Ibintu 10 bitangaje kuri “Akon City”

 1. Amasezerano yemewe yarasinywe

 Muri Mutarama 2020, nibwo Akon yahuye n’ abayobozi ba Leta ya Senegal kugirango barangize amasezerano yo gushinga umujyi wa “Akon City”, uyu mujyi ngo ugiye kubakwa mu gace kitwa Mbodiene ni mu gice cy’ umugi kimeze neza cyagenewe kuba kwamo.

  1. Uyu mujyi wa Akon City watangiye kubakwa

 Nyir’ izina igishushanyo mbonera cy’umujyi cyatangajwe muri 2018 maze imirimo yo kubaka  itangira muri Werurwe 2019. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka uyu mujyi bizatwara imyaka  10 , ikiciro gikurikira cy’ubwubatsi gitenganyijwe muri 2025.

  1. Umujyi uzaba ufite amafaranga yawo azakoreshwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga. (digital currency).

 Abatuye muri uyu mujyi mushya bazakoresha porogaramu ishingiye kuri  cryptocurrency – izaba yitwa  AKoin mu kubaka ubukungu bw’umujyi. Akon yavuze ko abatuye uwo mujyi bazifashisha ayo mafaranga( digital currency) kugirango bitezimbere bo ubwabo.

  1. Perezida Macky sall ari mubagize inama nkuru ishinzwe iyubakwa ry’uwo mujyi.

 Uyu mushinga wahawe umugisha na guverinoma ya Senegal ndetse na perezida  wa Senegal ari we Macky sall, perezida yahaye Akon ubutaka bunini bungana na Hegitare 2000 bwo kubaka ho kandi  anamushyigikiye muri gahunda ye yo kubaka uyu mujyi mushya.

  1. Ushobora kuzaba ari wo wa mbere muri myinshi

 Akon yizera ko uyu mujyi uzaba ari wo wa mbere muri Senegal mu mijyi myinshi yo muri Afurika ikoresheje ubu buryo bwikoranabuhanga bita (cryptocurrency). Hamwe niyi porogaramu ya “AKOIN” yabwiye ikinyamakuru kitwa Newsweek ati :”turimo kubaka imijyi ,uwa mbere uri  muri Senegl turimo kubona ubutaka kandi tumaze kubona n’ impapuro zabwo zemewe n’ amategeko”. Uyu muhanzi yo ngeyeho ko ngo n’ibikora  bazabipima no mu bindi bihugu byose bya Afurika kugirango imijyi yose ihuze.

Icyo ni igishushanyo mbonera cy’ Umujyi uzitwa AKON CITY

  6. Uyu mujyi uzifashisha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

 Akon City biteganyijwe ko uzaba ucanirwa n’amashanyarazi akomoka kumirasire y’izuba kandi birambye bidasaba kwitabaza izindi ngufu zitangwa n’umuriro w’amashanyarazi, Akon kandi afite umushinga witwa Akon Lighting Africa utanga ingufu z’amashanyarazi akomoka kumirasire y’izuba mu bihugu bya Afurika.bityo akaba yakoresha ubu buhanga bw’iyo sosiyete ye kugirango acanire uwo mujyi we wa gatangaza.

  1. Bizaba ari byiza kuwubamo

 Nk’umujyi uzaba umeze neza ucanirwa n’ingufu zisubiramo, uyu mujyi wa  Akon City biteganyijwe ko uzaba ariwo wa mbere muri

Senegal uzaba Uyoboye  indi mijyi izaba ikoresha ubu buryo(Leadership in Energy and Environmental Design (LEED)nk’uko  byatangajwe na EuroNews.

  1. Ubuzima muri uyu mujyi babugereranya n’ubwa Wakanda

 Ku rubuga rw’ uyu mujyi utangaje rusonanura ko ubuzima buzaba bumeze nk’ubwi gihugu mpimbano cyari giteye imbere mu ikoranabuhanga muri afurika cy’umwami witwa Black Panther akaba yari umwami waba wakanda, uyu yanabiherewe igihembo muri iyi filime.

Muri filime bigaragara ko Wakanda yahuje ikibaya cyiza ni nzuzi hamwe n’uburebure bw’ ikirere ndetse  n’agace gateye imbere mu ikoranabuhanga.

  1. Umujyi uzaba ugizwe na za kaminuza ndetse n’ ikibuga cy’ umupira

 Uyu  mujyi mushya uzaba uri hafi y’umurwa mukuru Dakar biteganyijwe ko uzaba ugizwe n’amazu yo kubamo, amazu y’ubucuruzi, za parike , kaminuza, amashuri, ndetse ufite na sitade, nk’uko skyNews ibivuga.

  1. Ba mukerarugendo bizaba biboroheye kuwusura

 Bimwe mu bigize uyu mujyi uhebuje ,uzaba ufite icyibuga kindege aho abazaba batuye muri Akon City ndetse na bamukerarugendo bazaba bemerewe kujya gusura ibice bitandukanye bigize uyu mujyi ndetse n’ahandi.

Jean de Dieu Udahemuka/celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *