Ibihugu 80 byohereje abasirikari, abapolisi n’abasivili guhugurwa mu Rwanda

Abasirikari, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu 8 bya Afurika bateraniye mu Rwanda mu mahugurwa ku kubungabunga amahoro mu bihe by’amage.

Mu kigo cy’amahoro Rwanda Peace Accademy abitabiriye amahugurwa bayitezeho byinshi (foto Ngaboyabahizi Protais)

Ayo mahugurwa azamara icyumweru arimo kubera mu kigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Accademy RPA) giherereye mu Karere ka Musanze.

Bararebera hamwe uburyo bose bakuzuzanya mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro, mu bihugu biri mu bihe by’amage.

Abitabiriye aya mahugurwa ni abo mu bihugu bya mu Birwa bya Comores, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sudan, Ibirwa bya Sychelles, Somalia na Uganda.

Aya mahugurwa abayitabiriye bavuga ko bayitezeho byinshi, nanone ngo ni uburyo bwo gusangira ubunararibonye.

Lt Colonel Antoine Nyagatoma wo mu ngabo z’u Rwanda, ashimangira ko aya mahugurwa azababera umusemburo mu kubungabunga amahoro mu butumwa,

Yagize ati : « Tugiye kwigira hamwe uburyo twashaka ibisubizo ku bibazo twahura na byo mu butumwa twaba tugiyemo, twuzuzanya, kandi nizera ko tuzabigeraho.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro aya mahugurwa Jeneral Majoro Charles Rudakubana wari uhagarariye Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force ) zishinzwe gutabara aho rukomeye yavuze ko izi nzego zose zigomba kuzuzanya muri ubu butumwa bw’Amahoro kugira ngo bushobore kugenda neza.

Yagize ati: « Buri wese hano aba afite uko yize, bitewe n’aho yigiye cyane ko abari hano ari abo mu bihugu bitandukanye, ubu rero tubahuriza hamwe kugira ngo umunsi bazaba bari hamwe mu butumwa bw’amahoro mu bihugu biri mu makuba; babe bakorana neza, haba abo mu miryango inyuranye itegamiye kuri Leta, ndetse n’abo muri Loni, aba bose aya masomo nyuma yo kuyahabwa iyo bahuriye mu butumwa biraborohera kugira ngo basoze inshingano zabo mu bwuzuzanye, kandi nyuma y’aya mahugurwa abayitabiriye bazaba bazi neza akazi bazaba bashinzwe muri ubu butumwa”.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’Amahoro n’Ikigo mpuzamahanga gitanga amahugurwa ku kubungabunga amahoro cy’Ingabo za Finland na bimwe mu bihugu biherereye mu majyaruguru y’Uburayi birimo Finland, Norvege, Suede, Iceland na Danmark.

 

Hagenimana Thiery-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *