Ibihore byatumye indege ya Ethiopia ihindura aho yagombaga kugwa

Ibihori byirunze ku kizuru cy'indegeIrumbo ry’ibihore ryatumye indege y’ubucuruzi ireka inzira yayo muri Ethiopia, nk’uko abashinzwe indege babivuga.

Abapilote biteguraga kugusha indege ya Ethiopian Airlines ku kibuga cy’indege cya Dire Dawa muri Ethiopia ubwo yari ivuye muri Djibouti kuwa kane.

Iyi ndege yahuye n’ibihore byinshi cyane byirunda kuri moteri no ku kizuru cy’indege.

Abapilote bakoze ibishoboka ngo bahanagure ikizuru cy’indege bakoresheje uburyo bwabugenewe birananirana.Ibihori byibasiye uturere tumwe na tumwe muri Ethiopia na Kenya

Nyuma y’iminota 30 iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa aho itari iteganyijwe kugwa.

Muri iki gihe akagace k’uburasirazuba bwa Afurika kugarijwe n’icyorezo cy’ibihore kitabayeho kuva mu myaka 25 ishize, bimaze kwangiza ibihingwa byinshi muri aka karere.

Ikivunge cy’ibi bihore gishobora kuva kuri kilometero kare imwe kugera ku magana. Kilometero kare imwe y’ibihore ishobora kubamo ibihori miliyoni 40 nk’uko bivugwa na FAO.Byinshi kandi byapfiirye kuri moteri

Ikinyamakuru Aeronews Global cyerekanye ifoto y’ikizuru cy’iriya ndege cyapfiriyeho ibihore byinshi.

Abapilote b’iyi ndege ya Ethiopian Airlines bagize ikibazo cyo kureba imbere kubera ibihore byinshi cyane byihondaga mu imbere yabo.

Umuvugizi w’iyi kompanyi y’indege yemeje ko iyi ndege yahinduye urugendo rwayo kubera iki kibazo nubwo nta yandi makuru arambuye yatanze.

Ibihore byibasiye akarere k’iburasirazuba bwa Afurika bikekwa ko byaje kuva mu kwezi kwa munani bivuye muri Yemen.

Mu leta ya Amhara muri Ethiopia hari abahinzi batakaje hafi umusaruro wabo wose kubera ibi bihori nk’uko bivugwa na ONU.Image result for ethiopian airlines jet encounter grasshopper

 
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *