Ibigwi bya Uwera umunyarwandakazi umaze kugera ku rwego rwo hejuru mu mwuga w’aba Mannequin

Uwera Honorine ni umunyarwandakazi umaze kugera ku rwego rwo hejuru mu mwuga w’aba mannequin yavutse mu 1987, amaze gukorana n’ amazu akomeye akora imyenda nka:Yves Saint Laurent, Moschino, Emanuel Ungaro, Jean Paul Gaultier, Roca Wear, n’ahandi henshi. Yagaragaye kandi no kubifuniko by’ibinyamakuru bikomeye mu by’imyambarire ku isi nka; ELLE, Italian Vogue n’ibindi byinshi.

Uwera Honorine yageze kuri byinshi mu mwuga w’ubu mannequin akiri muto. Ubusanzwe Uwera Honorine azwiho kuba afite amaso meza n’amaguru meza bidasanzwe. Yavukiye mu Rwanda akaba ari umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Canada, aha akaba yarahageze mu mpera y’imyaka ya za 90.

Uwera Honorine afite uburebure bwa sentimetero 178, mu nda yambara 34 naho kubyerekeranye n’inkweto yambara 41. Amaze igihe kitari kirekire muri Canada, Uwera Honorine yahuye n’abo bita aba scouts (bashinzwe gushaka abakobwa beza bateye neza ngo babe aba mannequins by’umwuga), aba scouts bakubiswe n’inkuba bamubonye bwa mbere, ni ko kumuhitamo, ubwo ibyakurikiye nk’uko benshi bakunda kubivuga byabaye amateka.

Uko yagiye azamuka mu mwuga we

2004: yatangiye gukorera défilés des modes ze za mbere i Paris, aho yakoranye na Yves Saint Laurent, Viktor & Rolf, Costume National.

2005: Uwera Honorine yafatanyije n’aba mannequn babiri b’ibyamamare kui isi ; Naomi Cambell na Karolina Kurkova muri kampanye ndende y’ubwoko bw’imyenda bwahoze ari ubwa Jay-z buzwi ku izina rya « Roca Wear ».

2006: Yagaragaye muri Nordstrom Catalog.

Nzeli 2006: Uwera Honorine yagaragaye mu ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru ELLE.

Nzeli 2009: Yagaragaye muri défilés des modes za Catherine Malandrino na Marc Jacobs zabereye i New York.

Ukwakira 2006: Uwera Honorine yakoreye défilé de modes umudozi w’imyenda rurangiranwa w’umufaransa, Jean Paul Gaultier i Paris ubwo uyu yizihizaga imyaka 30 yari ishize ari mu mwuga wo kudoda.

2007: Yafotowe amafoto na Steven Klein. Aya mafoto yagaragaye mu kinyamakuru Italian Vogue.

Mata 2007: nanone Uwera Honorine yagaragaye muri Nordstrom Catalog.

Nyakanga 2007: Ikinyamakuru TRACE cyamukozeho inkuru ndende.

2007: Uwera Honorine yagaragaye mu ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru MIXTE.

2007: Yafotowe na PETER Lindbergh, uyu akaba yaramufotoreraga campanye ya publicité y’inzu ikora imyenda yitwa Moschino.

14 Nzeli 2007: Honorine yitabiriye ikiganiro cyitwa « Blacks in fashion » cyabereye ahitwa Bryant Park Hotel, aha yari kumwe nanone n’aba mannequn babiri b’ibyamamare ku isi nka Naomi Campbell na Iman.

2008: Yakoranye n’inzu z’ubudozi nka; Vivienne Westwood, Lela Rose na Nicole Miller.

2009: Uwera Honorine yakoranye n’abadozi nka Kai Khune, Rebecca Taylor, Sophie Theallat, Tory Burch.

Related image

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *