Ibigwi bya Robertinho muri Rayon Sports uhanzwe ijisho kugarura ibyishimo

Nyuma y’uko Olivier Mathurin Ovambe atabashije guhesha Rayon Sports umusaruro mwiza muri CECAFA Kagame cup,umutoza Goncalves Del Carmo uzwi ku izina rya Robertinho yongerewe amasezerano.Ese azongera kubaka aya mateka?

Robertinho wongereye amasezerano muri Rayon Sports yabashije kwitwara neza umwaka ushize w’imikino aho yahaye iyi kipe ibikombe bitatu birimo igikombe cya shampiyona, igikombe cy’agaciro n’igikombe cy’intwali.

Mu bamuhanze amaso  harimo n’abafana bifuza kongera kugira ibyishimo dore ko mu gikombe cya CECAFA Kagame cup  iyi kipe yasezerewe muri 1/4 .Ese azongera kubaka aya mateka?

Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona agiye kongera kuyitoza undi mwakaBiteganijwe ko azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ku munsi wa kabiri agakomeza gutoza iyi kipe.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *