Ibigwi bya General Kabarebe James wagizwe umujyanama Mukuru wa Perezida Paul  Kagame mu bya Gisirikare n’Umutekano

Nyuma yo kuba umusikare ukomeye mu bihugu bitatu ndetse akaza no kuba umugaba mukuru w’ingabo z’ibihugu bibiri bitandukanye,iyi nshuro GEN KABAREBE JAMES yagizwe umujyanama Mukuru wa Perezida Paul  Kagame mu bya Gisirikare n’Umutekano.Twagerageje gukusanya amateka ye kugira ngo abenshi batamuzi cyangwa bamwumva ku izina gusa basobanukirwe neza uwo ariwe.

Image result for Gen. KABAREBE James

Kabarebe yavukiye mu buhungiro mu gihugu cya UGANDA muri 1962 mu gihe muri icyo gihugu hari ubutegetsi bw’igitugu bwa IDI AMIN ariko bivugwa ko ntacyo yaratwaye impunzi z’abanyarwanda yaje guhirikwa na MILTON OBOTE mu 1979 nyuma y’imyaka ibiri gusa OBOTE yahise yirukana abanyarwanda muri Uganda. Muri 1981 ubwo impunzi z’abanyrwanda zirukanwaga ku butaka bwa Uganda kabarebe n’ababyeyi be kimwe n’izindi mpunzi basesekaye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ahitwa i Muvumba ku mugezi wa Muvumba ugabanya u Rwanda na Uganda.

Mu gihe bari bategereje ko abategetsi b’u Rwanda bazakubakira ngo babahe ikaze ndetse n’ubufasha bw’ibanze siko byabagendekeye kuko préfet wa BYUMBA n’uwaruhagarariye inzego z’umutekano ADJUDENT CHEF tutabashije kumenya amazina ye, baraje bageze kuri urwo ruzi rw’Umumuvumba babwira izo mpunzi bati” Uganda irabanze kandi natwe ntituri bubakire ni mwiyahure muri uyu mugezi w’umuvumba.”

Impunzi zimaze kumva ayo magambo zasubiye mu Bugande zibundabunda ariko muri uwo mwaka nibwo Museveni yaratangije urugamba rwo kubohora Uganda ku buryo abasore benshi b’impunzi z’abanyarwanda bahise binjiramo ku bwinshi, kuko ntayandi mahitamo bari bafite.

Image result for Gen. KABAREBE James

Nyuma yo kumva ayo magambo kabarebe yafashe umwanzuro wo kwinjira munyeshyamba za Museveni , nyuma yaho Museveni afatiye igihugu muri 1986 Kabarebe yakomeje akora mu iperereza bivugwa ko ari naho yahuriye na Perezida Paul Kagame.

Yagiye akora amasomo atandukanye ya gisirikare nubwo tutabashije kuyamenya yose ariko hari ayo twabashije kumenya nkiyo bita VIP PROTECTION CORSE yakoreye ISIRAEL, niyitwa READERSHIP CORSE yakoreye United kingidom. Izi corse zikiyongera ku mpamyabushobozi y’ikirenga yakuye muri kaminuza ya MAKERERE.

Mu gitero cy’Inkotanyi muri 1990 Kabarebe yari officier Subalterne ku ipeti rya Lieutenant, nyuma yo guhabwa akazi gakomeye ko kuba Aide de camp wa Kagame wayoboraga Inkotanyi mu ishyamba yaje kuza i Kigali mu gitero cyanyuma cyo gufata Kigali ayoboye ingabo ahita ashingwa kuyobora Garde presidentielle cyangwa Republican guard abasirikare barinda umukuru w’igihugu.

Mu mwaka wa 1997 mu ntambara ya Congo Kabarebe niwe wari uyoboye urugamba ruharanira amahoro y’ibihugu byombi.

Kabarebe yagarutse mu Rwanda aruhuka igihe gito ahita agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda; ibintu bidasanzwe ku isi cyangwa bitaraboneka ahandi ku isi, aho umuntu yambara amapeti y’ibihugu bitatu kurutugu rwe UGANDA, URWANDA,na CONGO ndetse akaba yarabaye chef d’État major w’ingabo mu bihugu bibiri bitandukanye Congo n’u Rwanda.

Ibi ntawabura kubyibaza mu gihe bizwi Ko ubusanzwe n’umusirikare ugiye mu butumwa mpuzamahanga agenda yambaye amapeti y’igihugu cye. Kuri Kabarebe siko bimeze kuko yambaye amapeti y’a Uganda nk’umugande yambara amapeti y’u Rwanda nk’umunyarwanda yambara amapeti y’a Congo nk’umu congoman ntawabura kuvuga ko uyu mugabo yaciye agahigo ku isi kuko nta handi biraboneka ndetse abantu bakaba bakomeje kwibaza byinshi n’aho akura ubwo buhanga cyangwa ayo mahirwe dore ko ataranashyira amateka ye ahagaragara cyangwa ngo yandike igitabo nk’uko abantu babyifuza.

Ku mugoroba w’uyu wa Kane taliki 18 Ukwakira 2018 Perezida Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19, Gen. Kabarebe James yagizwe umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano.

Tujya gukora ubu bushakashatsi ntitwari tugambiriye kumutaka cg kumugaya kuko ibyo bigira inzira binyuramo ariko uko birikose amateka ya général kabarebe arihariye kandi afite icyo avuze ku gihugu cy’urwanda niyo mpamvu nawe ubwe tumusaba kuzafasha abanyrwarwanda akayashyira ahagaragara.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

S/online media(kamarampaka)




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *