Ibigwi bya Allen Iverson ufatwa nk’umwami w’amacenga ‘Crossovers’ muri NBA

Uruhare rwa Allen Iverson utazirwa akazina ka ‘The Answer’ ufatwa nk’umwami w’amacenga ‘Crossovers’ muri NBA ntabwo ruzava mu mitwe y’abakunzi b’uyu mukino. Iverson yafatwakaga nk’umunyamabi ariko ntacyo byangije ku mikinire ye ahubwo byamuteraga imbaraga.

Nyuma yo gukina imyaka isaga 14 muri NBA aho muri 2001 yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka MVP, muri 2005 aba umukinnyi mwiza muri ‘All-Star Game’, muri 2016 Allen Iverson yashyizwe mu banyamateka b’umukino w’amaboko wa Basketball ‘Naismith Memorial Basketball Hall of Fame’ kuko afatwa nk’umukinnyi wazanye impinduka muri NBA.

Dore ingingo zirindwi zigaragaza uburyo yahinduye byinshi kuri uyu mukino aho bagenzi be kuri ubu bayobotse inzira yari yaratangije:

1. Kwambara imyambaro yari yarabujijwe muri NBA

Mu kwzi k’Ukwakira 2005 uwari umuyobozi wa NBA David Stern yahinduye itegeko ry’imyambaro abakinnyi bagombaga kwambara irimo amapantalo Manini ‘Baggy Jeans’, inkweto za Timberlands,Imipira minini yambarwaga n’abaririmbyi b’injyana ya Hip-Hop , Amashaneti ndetse n’ibindi byatumaga abakinnyi batagaragara nk’abasitari cyane.  Allen Iverson ntiyigeze yemeranya n’iri tegeko kuko yabifataga nk’aho ari ihohotorwa ry’uruhu ‘Racist’ kuko we n’abandi barimo Camelo Anthony, Paul Pierce bari abirabura bakinaga muri NBA kandi bafite imyambarire yihariye. Iverson yafashwe nk’intwari kuko yakomeje kwambara imyambarire yari yaravukije uburenganzira bwa benshi kugeza aho iyi myambarire bayimwitiriye babisanishije nkaho ari we wagaruye itegeko ry’iyi nyambaro muri NBA ‘A.I. Rule.’

2. Iverson yatumye Abandi bakinnyi batinyuka Kwishushanyaho Tattoo

Allen Iverson wari uzwi nka ‘Bad Boy’ ubwo yakiniraga ikipe ya Philadephia 76ers ntiyigeze atinya kwerekana Tattoos yari afite ku mubiri we nubwo bitari byemewe ko umukinnyi agaragaza ibishushanyo ku mubiri we kuko hari urwego bagushyiragamo by’umwihariko iyo wabaga uri umwirabura.

Iverson yari afite Tattoo y’igishushanyo cyanditse mu kirimi cy’igishinwa ku ijosi kugeza ku maboko, byatuma yitegerezwa cyane iyo yabaga ari mu kibuga, atangira gufatwa nk’umwami wa Tattoo muri NBA. Ibi byatumye gushyiraho Tattoo ku mubiri bikomeza kugenda byiyongera cyane ku bakinnyi. Benshi bahise bakurikira iyi nzira, kuva kuri JR Smith wakiniraga Denver Nuggets na we wari umwe mu bagize itsinda ry’abantu bari barahimbwe aba ‘Bad Boy’ wasyizeho Tattoo y’amagambo yanditseho ‘Young Money’ ryari itsinda ry’abahanzi bakomeye muri Amerika, ukagera ku bandi bakinnyi benshi, Kuri ubu Iveson aracyibukirwaho nk’uwazanye ubwisanzure ku kugushyiraho Tattoo.

3. Iverson Azwi nk’ikirangirire mu gucenga

Allen Iverson yari azwi nk’umukinnyi uzi gucenga, ‘Crossover’ kandi ntiyatinyaga gucenga ikipe yose ndetse akanayitsinda akorsheje Crossover ze. Muri 2001 Philadelphia 76ers yakinnye imikino yanyuma ya ‘PlayOffs’ na Los Angeles Lakers ya Kobe Bryant ubwo Iverson yagwishaga hasi Tyronn Lue habura amasegonda 10 gusa ngo umukino urangire benshi bemeza ko ari ryo cenga ritazigera ryibagiranga mu mateka ya NBA, ibi bigatuma kuri ubu akaba afatwa nk’umwami w’amacenga muri NBA.

4. Kugira imikoranira n’ibigo bicuruza Inkweto

Nyuma yaho ingoma y’icyamamare Michael Jordan yasaga nkaho igeze ku musozo, hibazwaga uzaba afite isoko ry’inkweto kurusha abandi kuko Uruganda rwa Reebok rwakoranaga na Shaquil O’Neil rutari rwarahiriwe.

Iverson yahise akorana na bo ni ko guhita basohora ubundi bwoko bushya bw’ inkweto ‘Iverson Collection’, zari nziza kandi zorohera umukinnyi. Aha, byahise bigaragara ko hari izindi nganda zakora inkweto z’abakinnyi zitari Nike.

5. Uburyo bw’imisubirize bw’umwihariko

Allen Iverson yari afite uburyo bw’umwihariko yasubizagamo ibibazo yabaga abajijwe.

Iverson yagiraga ibisubizo bya hafi kandi birimo imizimizo kuko yarerewe ku muhanda cyane .Ibi byatumaga mu mvugo ye akenshi yabaga ashaka kuganisha ku iterambere ry’abirabura baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

6. Kuboha Ibituta

Mbere yuko umukino utangira Mama wa Allen Iverson yabanzaga kumufungira ibituta ku mwutwe, iyi yari ‘Style’ yari igezweho yo kuboha imisatsi ku bagabo mu myaka y’i 2000.

Abandi bakinnyi bagendaga bambwigana nka Chris Paul ukina muri Oklahoma City Thunder ‘OKC’, Camelo Anthony,Wallace n’abandi bari baramukurikije kuko bari abakinnyi b’abirabura bashakaga gukomera ku muco wa bo ibyakorwaga n’abandi basitari babaririmbyi barimo R.Kelly.

7. Yari umuririmbyi

Allen Iverson yari azwiho iyindi mpano yo kuririmba ‘Rap cyangwa Hip-Hop’ ndetse yari azwi ku izina ry’ubuhanzi rya ‘Jewelz’.

Iverson yari afite indirimbo nyinshi harimo iyamenyekanye cyane yitwa ’40 Bars’ yakunzwe, ikanamwinjiriza amafaranga menshi, bituma aza mu bakinnyi bafite impano yo kuririmba nyuma y’abandi bakina muri NBA nka Damian Lillard ukinira Trial Blazers kuri ubu wasohoye Album na Victor Oladipo ukinira Indiana Pacers.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *