Ibidukikije: Urusobe rw’ibinyabuzima ntiruboneka muri Parike gusa

Hirya no hino aho dutuye tuba tubana n’ibinyabuzima bitandukanye byaba ibyo tubona cyangwa ibyo tutabona ,ibyo binyabuzima bifite akamaro gakomeye mu mibereho ya buri  munsi y’ikiremwamuntu.

Akenshi iyo havuzwe usobe rw’ibinyabuzima usanga abantu  benshi bahita batekereza  ibimera bitandukanye ndetse n’inyamaswa usanga bibarizwa mu ma Parike ndetse no mu byanya bikomye,birimo ibishanga ,imigezi ndetse n’amashyamba.

Umushakashatsi  kubijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima  akaba n’umuyobozi  wa BIOCOOR ,Dr  Ange Imanishimwe avuga ko buri wese akwiye guha agaciro ibinyabuzima bimwegereye kandi akabibyaza umusaruro mu buryo bwiza atabihutaje  kuko aho dutuye ndetse n’aho tugenda duhura nabyo . Yagize ati”Urusobe rw’ibinyabuzima ntaho utarusanga ahubwo uburyo tubana cyangwa se dufata ibyo binyabuzima nibyo bukwiye guhinda maze buri wese akabibyaza umusaruro atabibangamiye”.

Dr Ange Imanishimwe asobanura uburyo ahantu hose hari urusobe rw’ibinyabuzima bigomba kubungwabungwa bikabyazwa umusaruro .

Umushinga  wo kubungabunga Nyungwe hagamijwe iterambere rirambye ry’abayituriye uzamara imyaka 4 ukaba uterwa inkunga na Trocaire na Jersey Overseas Aid ushyirwa mu bikorwa  n’abafatanyabikorwa aribo BIOCOOR ,UNICOOPAGI na ICRAF.

Inkeri ni imbuto zifashishwa mu buryo  butandukanye zigatanga umutobe cyangwa se zikaribwa nk’imbuto .

Dr Ange asobanura uburyo ibiti bitandukanye bifite akamaro karimo no kuba byatanga imiti ivura indwara.

Exif_JPEG_420

Nyampinga Aline

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *