Ibanga Butera Knowless akoresha mu gukomeza kwiharira itoto ry’abato-Amafoto

Ni kenshi abagabo n’abagore mu buto bwabo baba bato ariko bamara gushaka bakabyibuha bagahinduka,ibi siko  bigaragara ku muhanzikazi Butera Knowless wo mu Rwanda nyuma yo kwibaruka imfura we yihariye itoto ry’abato.

 Butera Knowless na Ishimwe Clement bujuje imyaka ibiri bashyingiranywe ndetse banibarutse imfura,yabajijwe  igituma nyuma yo kubyara atarigeze ahinduka cyangwa ngo abyibuhe nk’abandi babyeyi Knowless yahishuye ibanga ryamufashije.

Uyu muhanzikazi kuri ubu ari gukorera imyitozo ikomeye muri Gym  ku Kacyiru n’umutoza we aho Butera Knowless aba akoresha ibyuma hafi ya byose biba muri iyi nzu akoreramo imyitozo ngororamubiri.

Butera Knowless

Butera Knowless yatangaje ko yihaye gahunda yo gukora siporo adasiba akora imyitozo ikomeye nyuma y’uko hari igihe cyageze agasa n’ubihagaritse ariko kuri ubu akaba yifuza kongera kubaka umubiri akora imyitozo. Umunyamakuru yabajije Butera Knowless impamvu y’iyi myitozo atangaza ko ari kuyikora yiyubaka.

Ihere ijisho nanone ibintu 10 by’ibanga udasanzwe uzi kuri Butera Knowless

1. Butera Knowless ahanini ngo ababazwa no kuba ibintu byinshi amaze kugeraho mu muziki byose nta muntu n’umwe mu babyeyi be haba Mama we Cg Papa agira wo kubimurikira..!

2. Knowless Butera buriya ngo ashimishwa n’abana kuko ngo abana basobanura amahoro kuri we.

3. Knowless kdi buriya ngo yikundira kurya IBIJUMBA n’IMYUMBATI.

4. Knowless ikintu yanga kdi mu buzima kurusha ibindi..ni ukugirana ikibazo n’umuntu nawe yabigizemo uruhare.

5. Knowless mu buzima bwe buriya ngo hari umuntu ukomeye yifuza guhura nawe…uwo muntu ngo ni IMANA.

6. Knowless buriya ngo yikundira amabara abiri ,“UMWERU na ROSE”Niyo mabara haba mu nzu ndetse no mu myambarire aba yumva yakwiyambarira Cyangwa se agategura.

7. Knowless ku isi akunda umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka “Brandy”.

8. Knowless ni byinshi yakuye mu muziki..gusa hari ikimushimisha kurusha ibindi..ngo ni uko yabashije kwiyishyurira Kaminuza mu mafaranga yakuraga mu muziki.

9. Knowless Butera nta kandi kazi agira uretse gukora umuziki gusa…Niwo akuramo byose..mbese niko kazi ke.

10. Mu ndirimbo nyinshi Knowless yakoze nawe atibuka umubare neza..buriya ngo indirimbo akunda cyane ni iyitwa ngo “ICYIZERE”.

Akazuba Cynhtia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *