Huye,Mbazi:Imbamutima z’abanyeshuri bahembwe ibikoresho by’ishuri n’umuryango LOVE THE KIDS Rwanda Organization

Guhemba umwana wagize amanota meza ni imwe mu nzira zo kumuha imbaraga zo kurushaho gutsinda. Ubwo hahembwaga abanyeshuri bahize abandi mu manota n’umuryango Love the Kids Rwanda Organization ufatanije n’itsinda Kunda Ubeho biga ku rwunge rw’amashuri rwa Mwulire ndetse n’abiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Mbazi ,bamwe mu banyeshuri biga ku Urwunge rw’amashuri rwa Mwulire ndetse n’abiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Mbazi bahawe ibihembo nyuma yo kugira amanota meza bagahiga abandi mu masomo y’ gihembwe baheruka gusoza cy’umwaka w’amashuri 2020-2021,bavuga ko bishimiye ibikoresho bahawe bakaba bagiye kurushaho kwiga cyane bakongera amanota.

Uwacu Deborah ni umwe mu banyeshuri bahembwe wiga ku Urwunge rw’amashuri rwa Mwulire yagize ati” nishimiye kuba naratekerejweho n’umuryango LOVE THE KIDS RWANDA ORGANIZATION kandi ibikoresho nahawe nzabifata neza bizatuma ntsinda kurushaho kuko byose nari mbikeneye cyane bityo rero bizamfasha noneho gutsinda cyane ntere intambwe yisumbuye.

Niyivuga Denis, wiga ku ishuri ribanza rya Mbazi nawe wahembwe ibikoresho byishuri avuga ko ibyishimo byamurenze kuko yahize abandi ati” aya mahirwe nagize yo guhemba singomba kuyarekura ngomba kuzahora ntsinda ibihembo bikiyongera,mbese sinzasubira inyuma mu myigire kuko ibikoresho mpawe bizabimfashamo.

Kanamugire Felix,Umuyobozi wikigo cyamashuri abanza cya Mbazi avuga ko avuga ko ari ishema kubona abana batsinze bahembwa kuko bitera imbaraga abari hasi mu manota kugira ngo nabo bazatsinde. Yagize”atikuba aba bana batsinze bahembewe imbere ya bagenzi babo ,abataragize amanita meza birabatera ishyari ryiza nabo ubutaha bazashyireho umwete baharanira gutsinda kugira ngo nabo bazahembwe”.

Muhire Jean Claude umuyobozi mukuru w’umuryango Love the Kids Rwanda Organization avuga ko guha abana bagize amanota meza ibikoresho byishuri ari mu rwego rwo kwereka abo bana ko bafite ababatekerezaho ndetse no kugira ngo babatere imbaraga .Ati “intego y’umuryango wacu ni uguteza imbere uburezi duhereye ku bana bakomoka mu miryango ikennye kugira ngo tububakire ubushobozi mu rwego rw’imyigire ,rero umwana ufite ibikoresho by’ishuri yiga neza kandi no mu buryo bwa minerval n’ibindi bakenera dukomeza kubakurikirana tukabamenyera ibyo bakeneye.”

Umuryango Love the Kids Rwanda Organization umaze imyaka itatu ukorera mu karere ka Huye ndetse n’imyaka isaga ine ukorera mu karere Nyarugenge.

Abana bahembwe ni 40,barimo 20 biga ku ishuri ribanza rya Mbazi ndetse na 20 biga ku Urwunge rw’amashuri rwa Mwulire.

Bahawe ibikoresho bitandukanye birimo amakayi ,ibikapu, boite mathematical calculatrice ,tableau periodique n’ibindi .

 Muhire Jean Claude , umuyobozi mukuru w’umuryango LOVE THE KIDS RWANDA ORGANIZATION .


Andi mafoto

Aline NYAMPINGA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *