HUYE:Hubatswe ibikorwa by’iterambere bifite agaciro ka miliyoni 600

Mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye hatashywe ibikorwa bitandukanye byubatswe ku bufatanye bw’umurenge n’abikorera.Ibi bikorwa birimo amashuri ,ivuriro ,n’isoko byubatswe n’abikorera bafatanyije n’ubuyobozi mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ariko bitaye cyane cyane mu kureba ibikenewe cyane abo bavuka.


Isoko ryatashwe mu kagari ka Cyarwa muri uyu murenge wa Tumba ryuzuye ritwaye miliyoni zisaga 46, rikoreramo ahanini abagore bacururizaga hasi.

Umukazana Goretti,bamwe mubacururiza muri iri soko bavuga ko iri soko ryababereye igisubizo kuko ngo ibicuruzwa byabo bifite umutekano n’isuku kuko ngo mbere aho bakoreraga haranyagirwaga bikabangiriza ibicuruzwa .

Ibyumba by’amashuri 5 byatashwe ku ishuri ry’imyuga DON BOSCO TVET SCHOOL riherereye mu Murenge wa Tumba mu kagari ka Rango B,ryatwaye miliyoni 120,ibi byumba bije gutuma abagana iri shuri biyongera kuko baburaga uko bakira benshi bakeneraga kuryigamo.

Umuyobozi w’iri shuri Padiri Nteziryayo Gaspard avuga ko ubusanzwe ryigagamo abanyeshuri 150,ariko ubu ngo bagiye kwiyongera kuko ababyifuza ari benshi.

Ishuri ry’Ikibondo na ryo riherereye mu Murenge wa Tumba ryubatse mu buryo bugeretse (Etage) ryatashywe rifite ibyumba 10,byatwaye miliyoni 201,aho umuyobozi waryo Uwera Francoise avuga ko ibi byumba bije gukemura ikibazo cy’ubucukike .

Mu bikorwa byatashwe harimo n’ivuriro rito(Poste de santé) yubatswe n’itorero Eden Tample International ryatwaye miliyoni 120 ,aho rifite ubushobozi bwo gutanga service zitangwa n’ikigo nderabuzima nk’uko umuyobozi wa Eden Tmple Bishop Mulisa John abivuga ko ryubatswe rigamije gufasha abaturage cyane cyane abatishoboye kubona service z’ubuzima hafi kuko ngo bazajya bakorana na mutuelle.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Migabo Vital avuga ko,abikorera bo muri uyu murenge bagirana ibiganiro kugira ngo barebe icyazamura imibereho y’abatuye muri uyu murenge.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, vuga ko asanga kuba ibi bikorwa byarakozwe ku bufatanye n’abatuye umurenge wa Tumba n’abafatanyabikorwa bawo, ari urugero rwiza rwo kwigiraho kandi rw’ubufatanye rugamije kwishakamo ibisubizo,bityo agasaba abaturage kubibyaza umusaruro .
Guverineri ati”Ni urugero rwiza rw’ibishoboka rwo kwigiraho,umurenge wa Tumba wagerageje kwishakamo ibisubizo unagera ku ntego nk’igihugu twihaye bigizwemo uruhare n’abaturage bawo.”
Ibi bikorwa byose byubatswe n’abafatanyabikorwa b’umurenge wa Tumba, hagendewe ku byarushaho guteza imbere imibereho y’umuturage.

IFOTO Y’ABIKORERA BUBATSE IBIKORWA BAHAWE ISHIMWE N’ABAYOBOZI BARIMO GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO.

ISHURI RYO KU KIBONDO RYUBATSWE MU MURENGE WA TUMBA( IFOTO)

IVURIRO RYUBATSWE N’ITORERO EDEN TEMPLE INTERNATIONAL.

ISOKO RYUBATSE MU KAGARI KA CYIMANA (IFOTO).

Aline Nyampinga

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *