Huye:Controle Technique bemerewe na Perezida Kagame imirimo yo kubaka igeze kure-Amafoto

Mu karere ka Huye hagiye kuzura ikigo kizajya kigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka (Controle Technique) bemerewe na Perezida  Paul Kagame ubwo yabasuraga mu mwaka 2018.

Controle Technique bahawe na Perezida Paul Kagame imirimo igeze kure

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko Controle Technique ari igikorwaremezo gikomeye mu karere ka Huye bitezeho  iterambere rirambye.

Yavuze ko abazajya basuzumisha imodoka bazasiga amafaranga mu karere ka Huye kandi bahagure n’ibikoresho bakeneye (pièces de rechange) ndetse hari n’abazaharara cyangwa bakagura amavuta y’imodoka na lisansi.

Ati “Ni igikorwaremezo gikomeye twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kije kongera ubukungu bw’akarere no kudufasha kugendera mu binyabiziga bifite ubuziranenge, urumva ko impanuka zo mu muhanda zizagabanuka”.

Imirimo yo kubaka icyo kigo giherereye mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye igeze hafi ku musozo ku buryo mu gihe gito kizatangira gukorerwamo akazi cyagenewe.

Uhagarariye abakozi bubaka icyo kigo, Sibomana Zacharie yavuze ko bageze ku kigero cya 98% bacyubaka

Uhagarariye abakozi bubaka icyo kigo, Sibomana Zacharie, yavuze ko bageze ku kigero cya 98% bacyubaka ku buryo ukwezi k’Ukwakira 2020 kuzarangira imirimo yo kubaka yarasojwe.

Iki  kigo gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zisaga 100  ku munsi .

Iki kigo kizakira imodoka zituruka mu turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo n’igice cyo mu Ntara y ‘i Burengerazuba harimo uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Ngororero na Karongi.

Aline Nyampinga




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *