Huye: Umugore yahondaguye umuhini umukobwa amugira intere amushinja kumutwara umugabo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Werurwe 2021 mu Murenge wa Huye Akagali ka Rukira mu Mudugudu wa Agacyamo mu karere ka Huye, umugore yahondaguye umuhini umukobwa w’inkumi wo mu kigero cy’imyaka 20 amugira inoge amushinja kumutwara umugabo.

Uyu mukobwa witwa Murekatete ngo asanzwe avomesha ku ivomo rusange ryo mu Mudugudu w’Agacyamo akaba anahafite butiki acururizamo ibiribwa, amaze iminsi atarebwa neza n’uyu mugore wamukubise ku buryo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo we amuca inyuma ngo akaba atwarwa n’uwo mukobwa nk’uko abari bahari ubwo Murekatete yakubitwaga babibwiye Celebzmagazine.

Muhire wari urimo kuvoma ubwo ibi byabaga yagize ati: “Narindimo kuvoma nteruye ijerekani ngo mpe abandi inzira bavome, umugore wari ufite umuhini ungana n’uwo bahurisha ibishyimbo yahise atambuka nk’ugiye kuvoma ahita akubita Murekatete umuhini mu gatuza, aramuhondaguye urugi yenda kurukuraho kandi amukubise nabi kuko yari ahagaze arimo kwakira amafaranga y’abavoma.”

Umunyamakuru amubajije impamvu batamutabaye akamuhondagura kugera ubwo amugize intere, Muhire yavuze ko uwo mugore yari yamwiteguye kuburyo yamukubise agahita agwa hasi nabo batakekaga ko agiye kumukubita, ariko ngo n’akuka yasigaranye ni uko bamutabaye ubundi aba yamwishe kuko yamukubitaga avuga ngo aramwica.

Mukamana nawe uvuga ko byabaye ahari yagize ati: “Umugore wakubise Murekatete yari amaze iminsi amurwaye inzika ngo azamwica kuko yamutwaye umugabo, ariko ntakindi tuzi bapfaga kuko uwo bakubise aracyari umukobwa.”

Umuyobozi w’Umudugudu w’Agacyamo mu Kagali ka Rukira mu Murenge wa Huye Bwana Sinamenye Venuste, yabwiye Celebzmagazine ko nta makimbirane yari asanzwe muri uyu Mudugudu, ahubwo nabo ngo batunguwe no kumva umuntu wubatse akimbirana n’ingaragu.

Polisi ikorera mu Murenge wa Huye yihutiye gutabara, ariko basanga uyu mugore yamaze gucika umugabo we aba ariwe ita muri yombi, naho Murekatete wakubiswe yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Huye mu gihe iperereza rigikomeje.

Byukusenge Annociate 

Bana natwe tugususurutse umenye. 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *