Huye:Rasmuda yasohoye indirimbo yibutsa ikiremwamuntu aho cyayobeye

Umuhanzi uririmba ariko akanacuranga injyana ya Reggae , Rasmuda yashyize hanze indirimbo yise « Umucyo » agamije kwibutsa abantu batuye Isi uburyo Gihangamana yahanze byose agamije kurushaho kubagaragariza  ibyiza abifuriza.

Muri iki gihangano cyuzuye ubuhanga, Rasmuda atangira avuga uburyo Gihanga yahanze Ijuru n’ Isi ariko icyo gihe nta n’ umuntu n’ umwe wari uhari.

Mu bitero by’ iyi ndirimbo « Umucyo » ikoranywe inyurabwenge mva muntu ihanitse (philosophie de l’ Humanite), Rasmuda agira ati , « mbere na mbere hari Gihanga cyangwa se Adamu ndetse na Mukagihanga cyangwa Eva batuye mu Bwiza ariho Edeni ».

Sylvain Mudacumura uzwi cyane ku izina rya Rasmuda akomeza kugaragaza ko Gihanga na Gihangakazi  batikanga ga kwera, kwirabura gukena no gusonza.

Aho niho uyu muhanzi ahera avuga ko ibi bibazo byose(intambara zishingiye ku ndamu, ivangura ry’ amoko n’ uturere ) duhura nabyo uyu munsi byagiye biterwa na mwenemuntu ku bw’ inyungu ze bwite.

Rasmuda yemeza ko Gihanga yaremye umuntu amufitiye umugambi mwiza ndetse anamwifuriza ibyiza ngo kuko yamuremye abanjije kumutegurira  ahantu heza ubusitani bwa Edeni.

Mu myemerere ya Rasmuda avuga ko Gihanga yaremye ibyiza mu bwiza ariko mwene muntu azakubyambika amadini amasura n’ ibindi.

Mu kiganiro na Celebzmagazine.com, Rasmuda ukorera mu Rwanda ariko afite icyicaro mu Ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Huye yatangaje ko iyi ndirimbo ye yise “Umucyo”, agira ahanini ati”  igikenewe ni Humeka,  mpumeke duhumeke”.

Iyi ndirimbo nshya”Umucyo”, Rasmuda yayikoreye amashusho ariko akaba yari yarayisohoye mu mwaka wa 2003 ubwo yigaga muri  Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda  (UNR) ariko na mbere yaho yari yagize n’amahirwe menshi yo kunononsora muzika ubwo yigaga muri Seminari Nto ya Kabgayi.

”Umuco”, ” Buca butinze”, ”Kwibyara”, ” Nshimirimana”, “Karibu”, ”Insuti ”na Souviens-toi ni zimwe mu ndirimbo za Rasmuda zagiye zumvikana hirya no hino mu bitangazamakuru ndetse no mu bitaramo ariko zishobora no kuboneka ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na  ReverbNation.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *