Huye :Guverineri Mureshyankwano yasabye umuyobozi w’agateganyo gukemura ikibazo cy’isuku nke

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madame Mureshyankwano Marie Rose yasabye umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Huye kwita ku ishingano ze yihatira kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo ndetse akinita ku isuku.

Madame Mureshyankwano Marie Rose n’umuyobozi mushya  Uwamariya Veneranda w’agateganyo w’akarere ka Huye

Mureshyankwano  yabivugiye mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe   n’umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Huye Uwamariya Veneranda.

Yagize ati ” Ndamusaba kwita  ku nshingano yibanda ku bibazo by’abaturage ariko cyane cyane akita ku kibazo cy’isuku nke igaragara mu mujyi wa Huye .“

Guverineri Mureshyankwano akomeza avuga ko umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Huye akwiye no kubahiriza inshingano ze nk’umuyobozi w’akarere anarushaho kwegera abaturage amenya ibibazo byabo anaharanira ko akarere ka Huye katazasubira inyuma mu mihigo.

Umuyobozi mushya w’agateganyo yavuze  ko azakomereza aho mugenzi we ucyuye igihe yaragejeje mu rwego rwo guharanira iterambere ry’akarere .

Uyu muyobozi mushya kandi yakomeje agira ati”icyo ngiye gushyiramo imbaraga ni ukurangiraza imihigo manuke negere ndebe aho bigeze “

 Uwari umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yifurije umuyobozi mushya  Uwamariya Venerand ikaze mu mirimo

Umuyobozi mushya w’Agateganyo  Uwamariya Venerand wari n’umujyanama mu nama njyanama y’Akarere nawe yijeje ko azubakira kubyagezweho, yagize ati ” Ndizeza Abanyehuye ko tugiye gufatira kubikorwa byiza byakozwe tukarushaho gutera imbere dufatanyije n’inzego zose twubakira kubyagezweho kandi twerekeza igihugu cyacu mu cyerekezo cyagenwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.”

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yifurije umuyobozi mushya ikaze mu mirimo ye mishya ndetse amushyikiriza ibitabo bikubiyemo ibikorwa byagezweho mu buzima butandukanye bw’akarere amusaba ko yakomeza gushyira Huye ku isonga mu mihigo.

Yagize ati “Ibi bitabo biragaragaza ibikorwa bw’ishyirwa mu bikorwa by’imihigo kandi byari kugero kiza ndahamya ntashidikanya ko muzayesa ku kigero gishimishije kandi nibitarakorwa mu bishyiremo imbaraga kugirango bikorerwe igihe.”

Yashimye kandi ko ibyo Umukuru w’Igihugu yijeje abaturage b’Akarere byose byakozwe ndetse anatanga igitabo gikubiyemo ibikorwa binyuranye by’abafatanyabikorwa, ati “Twagiye tubona ibikombe bitandukanye kandi  turashimira Perezida wa Repubulika ko ibyakozwe byose ari gahunda y’igihugu twe icyo twakoraga ni ukubishyira mu bikorwa iyo ataba ubuyobozi bukuru bw’igihugu ntabwo byari gushoboka.”

Umuyobozi wungirije w’inama jyanama y’Akarere ka Huye, Dr. Sendegeya Augustin  nawe yijeje ubuyobozi bushya ko abagize inama njyanama bazakomeza kubaba bugufi mu bikorwa bya buri munsi kugirango babashe kwese imihigo.

Yagize ati “Turizeza Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo ko tuzakomeza kumuba hafi  nk’inama njyanama kumuba hafi kandi tugahora ku isonga nk’Indatirwabahizi.”

 

Nyampinga Aline-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *