Huye: Bruce Kwizera mu rugamba rwo kwagura injyana ya Reggae

Mu rwego kurushaho kwagura inganzo ye, umuhanzi w’ umunyarwanda Bruce Kwizera akomeje kwerekeza intekerezo ze mu guhanga indirimbo ziri mu njyana ya Reggae ariko agamije gusangiza abatuye isi icyo Rurema yamushyize ku mutima.

“Hosana”,”Natty no run”,Open your eyes”, “This generation,”Hunger Thirsty”, “Destitute’s Paradise” , “Gheto love”, “Smile Rwanda”, “Daily Chapter” ni zimwe mu ndirrimbo zimaze gutunganywa n’ umuhanzi Bruce Kwizera kandi zigaragara kuri youtube.

Nyuma yo kumva ibyo bihangano bya Bruce Kwizera bikubiye muri album yise ” Wake Up”, ubwanditsi bwa Celebzmagazine.com bwasanze uyu muririmbyi ndetse n’ umucuranzi wa guitar ahanga indirimbo zivuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye ziganjemo ahanini ku rukundo Imana ikunda abantu bayo, ubutabera, ubuvugizi bw’ abantu babaye ndetse no kurwanya akarengane kamaze kwimikwa nk’ umuco w’ abantu aho ibifi binini bikomeje kwibasira ubufi duto.

Umuhanzi Bruce Kwizera

 

Umwihariko w’ umuzingo wa mbere w’ indirimbo za Bruce Kwizera ugizwe n’ indirimbo 14 zose ziri mu rurimi rw’ icyongereza ariko mu mushinga we afite gahunda yo kuzasohora album ya kabiri izaba igizwe n’ indirimbo 16 kandi zose zizaba zanditse mu Kinyarwanda.

Mu kiganiro kigufi twagiranye n’ inararibonye muri muzika Shema Track wakoze umurimo wo gutunganya indirimbo za Bruce Kwizera yemeza  ko imikoranire yagiranye n’ uyu muhanzi yamusanganye impano idasanzwe ku buryo ngo mu minsi iri imbere azaba ari mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Reggae ku rwego mpuzamahanga.

Shema yagize ati “ Bruce Kwize ni umuhanzi ufite amahirwe menshi nshingiye ku buryo yandika imirongo ye kuko akoresha amagambo y’ ubwenge kandi yigisha sosiyete mu buryo bworoshye ariko si ibyo gusa kuko yinjira neza cyane mu njyana nio mpamvu mutera imbaraga zo kurushaho gukomeza kwagura impano ze”.

Uretse ibyo guhanga indirimbo, Bruce Kwizera azwiho impano idasanzwe mu byo gishushanya kuko ari mu banyabugeni bakomeye hano mu gihugu cy’ u Rwanda ndetse ari bimwe mu bihangano bye(portraits) byarenze umupaka.

“Good Shepherd” ya Bruce Kwizera

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *