Hategekimana  Bonaventure  Gangi  yitabye  imana  mu rukerera

Gangi  n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu  yakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda Akaba yarakiniye n’amakipe makuru nka  Rayon sports  na  APR  nyuma yo kumara umwaka arwaye yitabye imana kw’isaha ya Saa munani mu rucyerera uyu wa Kabiri.

Uyu musore wavukiye  i Gisenyi aho bita nyamyumba mu minsi yashize byavugwaga ko agiye kuba umutoza  wungirije wa Marine Fc gusa arongera ahura  n’ikibazo  cy’uburwayi  ntibyaba bigikunze.

Gangi yararwari mu bitaro bya kabutare i huye akaba asize abana batatu,  gusa  uyu mugabo ntiharamenyekana igihe azashyingurwa.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *