Hatangijwe uburyo bushya “CelebsMusic Promotion” bufasha abahanzi  kumenyekana byihuse

Mu gihe muzika nyarwanda irushaho guterimbere ari na ko umubare w’abayoboka umwuga wiyongera bamwe bagahura n’imbogamizi zo kumenyekana hakaba n’abahita basezera,hatangijwe uburyo bushya “CelebsMusic Promotion” buzafasha abahanzi n’ibihangano byabo kumenyekana byihuse.

“CelebsMusic Promotion” ni uburyo bushya bwatangijwe na CelebzMagazine Ltd mu rwego rwo gufasha abahanzi bashya n’abasanzwe mu mwuga bari mu Rwanda n’abari mu mahanga kumenyekana no kumenyekanisha ibihangano byabo mu buryo bwihuse hifashishije itangazamakuru(radio,TV,online website,imbugankoranyambaga n’ibindi.

Ni nyuma yo kugirana amasezerano y’igihe kirekire “CelebsMusic Promotion” n’ibinyamakuru binyuranye birimo za radio,televiziyo,online website n’imbugankoranyambaga bikunzwe hano mu gihugu mu gufasha abahanzi.

Serivice zigenerwa abahanzi zirimo

  • Radio play list
  • TV play list
  • Radio interviews
  • TV interviews
  • Inkuruzanditse
  • Events performance
  • Social media creator & managements
  • Photo shoot
  • Song cover
  • Video & audio studio production

NayPolly usanzwe ari umubyeyi w’abana bane yinjiye mu mwuga wo kuririmba

CelebsMusic Promotion itangiranye abahanzikazi barimo Nayituriki Apolonie ukoresha izina rya NayPolly mu buhanzi, usanzwe ari umubyeyi w’abana bane yinjiye mu mwuga wo kuririmba urukundo mu gusangiza abandi ubuhamya bw’uburyo amaze imyaka irenga 10 ashyingiwe ariko akaba atararebana igitsure n’umugabo ze bishobora bake na Vero Candy umuhanzikazi mushya ufite umwihariko mu kuvuga indimi nyinshi,kubyina n’ibindi bikenewe ngo yigarurire amahanga.

Vero Candy umuhanzikazi mushya ufite umwihariko mu kuvuga indimi nyinshi

Nawe igihe ni iki,urashaka kwamamara by’akarusho bitanga amafaranga? Wicikwa gana CelebzMagazine ltd ugere ku nzozi zawe.Bamwe mu bahanzi bafashijwe byagejeje ku ntego barimo Marina na Yvan Burvan

Ukeneye guhabwa iyi serivice bandikire kuri Email: infocelebsmagazine@gmail.com cyangwa ubahamagare kuri 0785536782.

Ubwanditsi bwa CelebsMagazine Ltd




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *