Hatagize igikorwa byihuse bimwe mu binyabuzima bibarizwa mu bishanga n’imigezi biracika burundu mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje ko  hatagize igikorwa iyangirika ry’ibishanga ry’imigezi ya Nyababarongo na Akanyaru  bimwe mu binyabuzima byacika burundu mu Rwanda.

Iyangirika ry’ibishanga by’iyi migezi iragaragaza ko igice kimwe cyagizwe icy’ubuhinzi,icukurwa rya gasegereti, ibumba n’ibindi byibasira ibi bishanga aho ubusanzwe igishanga cyakabaye kigizwe n’urufunzo ugasanga ari ubuturo bwinyamaswa  z’agasozi .

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugezi wa Nyabarongo igishanga cyayo cyagiye cyangirika ku buryo bugaragara aho usanga muri iki gihe harahinzwe ibisheke bitanga isukari naho ku mugezi wa Akanyaru leta ikaba yaratangije umushinga wo kuhakura nyiramugengeri izatanga umuriro wamashanyarazi bikaba ari kimwe mubibangamiye ibidukikije.

Igabanuka ry’amazi, ihigwa mu bishanga bisagarira inyamaswa zibera mu rufunzo ibi byose n’i bigaragaza ko byibasiye ibishanga n’ imigezi ya Nyabarongo na Akanyaru kuva 1987 kugera 2017.ubushakashatsi bwagaragaje ko ubutaka busigaye bwigishanga nyir’izina bungana na 21.15 naho 32.93 % byagaragaje impungenge ko hatagizwe igikorwa twazizanga hari zimwe mu myamaswa zitakibaho .

Ubusazwe igishanga cy’urufunzo kigira akamaro mu gufata amazi aba yavuye ku musozi kugufasha mu guhumanura ikirere kiba cyangiritse bitewe n’imyotsi iba iri mu kirere,indiri y’inyamaswa zo mu mazi n’iziguruka ziri mu bwoko bw’ inyoni harimo izo mu bwoko bita Madagascar Pond Heron,imisambi, Papyrus Yellow, Papyrus Gonolek zikaba zikunda kugaragara mu bishanga byo mu karere bivuze ko hatagize igikorwa zacika burundu.

Muri ubu bushakashatsi hifashishijwe amafoto atandukanye ya za saterite zo mu kirere ubuhanga mu gupima ahahoze imbibi bikaba bigaragara ko hatagize igikorwa ibi bishanga byacika burundu ugasanga habaye ibiza bibaye karande.

 

Kalisa claude-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *