Haruna Niyonzima n’umugore we basimbutse urupfu-(AMAFOTO)

Kuri uyu wa gatatu mu masaha y’umugoroba Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Haruna Niyonzima ari kumwe n’umugore we Cassandra Rayan, bakoze impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari avuye gusura umuryango we mu karere ka Bugesera, ariko Imana ikinga ukuboko.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Haruna Niyonzima ari kumwe n’umugore we Cassandra Rayan, bakoze impanuka ikomeye

Amakuru atugeraho avuga ko iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, ubwo imodoka Haruna yari atwaye yinjiye mu modoka nini y’ikamyo, ariko agerageza kwirwanaho nk’uwari utwaye ntiyinjiramo yose, bituma we n’abo bari kumwe barokoka. Muri iyo modoka yakoze impanuka Haruna yari kumwe n’umugore we wa kabiri baherutse kurushinga.

Tubibutse ko atari ubwa mbere i Nyamata habereye impanuka y’abakinnyi kuko n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, nawe yahakoreye impanuka ikomeye y’imodoka ariko Imana ikinga akaboko.

Haruna Niyonzima yasezeranye n'umugore wa 2(AMAFOTO) - Ibisigo - Amakuru ashyushye

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Haruna Niyonzima ari kumwe n’umugore we Cassandra Rayan, bakoze impanuka ikomeye

Birumvikana ko uyu muryango wa Haruna nyuma yo kuva mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika umwaka 2021 (CAN2021) kizabera muri Cameroun. Ko bari babonye umwanya wakaruhuko nyuma y’imikino ibiri baherukaga gukina, umukino wa mbere warangiye u Rwanda ruganyije ubusa ku busa n’ikipe ya Cape Vert, ari uwabanje kubera mu kirwa cya Cape Vert ndetse uwa nyuma ukaba waherukaga kubera mu Rwanda kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo nawo bakagwa miswi. Nibwo rero uyu muryango warufashe akaruhuko bakajya gusura umuryango we.

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari amakuru avuga ko bose bari mu modoka ari Haruna Niyonzima n’umugore we bari bazima n’ubwo imodoka yangiritse bikabije cyane kugezaho Air Bag zisohoka kuruhande rw’ashoferi ariwe Haruna Niyonzima warutwaye.

Ubwo imodoka Haruna yari atwaye yinjiye mu modoka nini y’ikamyo

Haruna Niyonzima Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ubu arabarizwa mu ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania akaba ari nayo ategereje gusubiramo vuba.

Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *