Haruna Niyonzima na Masudi Djuma basuye Rayon Sports mbere y’umukino uza kuyihuza na Yanga kuri uyu mugoroba

Amasaha make mbere y’uko Rayon Sports ikina na Yanga  mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya CAF Confederation Cup, yasuwe n’uwahoze ari umukinnyi wayo; Haruna Niyonzima ndetse na Masudi Djuma wayibereye umukinnyi akanayitoza umwaka ushize ari nawe wayihesheje igikombe cya shampiyona gituma ikina aya matsina.

Kuri ubu, Haruna Niyonzima ni umukinnyi w’ikipe ya Simba SC nyuma yo kuva muri Yanga SC yari amazemo imyaka itandatu mu gihe Masudi Djuma ari umutoza wungirije muri Simba SC nyuma yo kuva muri Rayon Sports umwaka ushize ayihesheje igikombe cya shampiyona.

Aba bombi basuye ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko ikina n’umukeba w’ikipe yabo; Yanga SC mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa 19:00 kuri Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Dar es Salaam.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi; Haruna Niyonzima yabaye umukinnyi wa Rayon Sports ubwo yari avuye muri Etincelles FC mu 2006 gusa ntiyayitinzemo kuko yahise yerekeza muri APR FC mu 2007, ahava ajya muri Yanga SC mu 2011.

Masudi Djuma wari wungirije Minnaert yasigaranye ikipe ya Rayon Sports ubwo uyu mubiligi yajyaga muri KenyaMasudi Djuma wari wungirije Minnaert yasigaranye ikipe ya Rayon Sports ubwo uyu mubiligi yajyaga muri Kenya
Haruna Niyonzima yavuye muri Yanga SC mu mwaka ushizeHaruna Niyonzima yavuye muri Yanga SC mu mwaka ushize
Haruna na Masudi basuye Rayon Sports ifitanye umukino na Yanga SC uyu munsiHaruna na Masudi basuye Rayon Sports ifitanye umukino na Yanga SC uyu munsi

Masudi Djuma wabaye kapiteni wa Rayon Sports mu myaka yashize, yari umutoza wungirije Ivan Minnaert ubwo yazaga muri iyi kipe ku nshuro ya mbere mu 2016. Ubwo uyu mubiligi yari agiye gutoza AFC Leopards muri Kenya, Masudi Djuma ukomoka mu Burundi yasigaranye ikipe ayihesha igikombe cy’Amahoro mbere y’uko mu mwaka wakurikiyeho ayihesha shampiyona ikabona itike yo gukina imikino nyafurika uyu mwaka.

 

Rayon Sports yaraye ikoreye imyitozo kuri Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Dar es Salaam       Rayon Sports yaraye ikoreye imyitozo kuri Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Dar es Salaam

Yanga SC na Simba SC ni amakipe abiri ahora ahanganye muri Tanzania, aho byitezwe ko abafana b’ikipe ya Simba SC baza kuba bari inyuma ya Rayon Sports mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *