Harmonize yinjiza asaga miliyoni 3 ku kwezi abikesha Youtube channel ye

Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize ni umusore w’imyaka 23 ukomoka mu gighugu cya Tanzania.Ni umumwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi ukomeye,kuri uyu wa Mbere yatangaje ko byibura mu kwezi kumwe yinjiza Ama Euro ari hagati y’ibihumbi 4000 n’ibihumbi bitanu abikesha Umurongo mperezwa we wa Youtube, cyangwa Youtube Channnel.

Uyu mugabo usanzwe akorera umuziki we muri WASAFI Record , yatangaje ibanga rikomeye rimuhesha amafaranga biciye ku rubuga nkoranyambaga rwa You tube.Yatangaje ko mu gihe cy’ukwezi kumwe aba yizeye ko agomba kwoinjiza 4000, bya Ama Euro. Bivuze ko Harmonize yinjiza angana na 3,963,538.95 z’amafaranga y’uRwanda.


Uwo muyoboro we wa Youtube ufite abawukurikira (subscribers) basaga 202, 939 , ukaba uriho video zibarirwa muri 144. Si uyu muhanzi gusa utunzwe na You tube kuko no mu Rwanda abenshi bateye iyi ntambwe.


Ildephonse Dusabimana




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *