Harmonize yateye umugongo umukunzi we bivugwa ko atwite abenguka Umutariyani bashobora no gushyingirwa vuba.(AMAFOTO)

Umuririmbyi ukizamuka uri kwigaragaza mu gihugu cya Tanzaniya Rajab wamenyakanye cyane kuri Harmonize,yamaze gushyira ahagaragara amafoto arikumwe n’undi mukunzi we mushya w’Umutariyani ubwo Harmonize yari yitabiriye isabukuru y’uwo Mutaliyanikazi.

Harmonize arikumwe n’umukunzi we mushya mu Butaliyani

Ibi bibaye nyuma yaho Harmonize atandukanye n’ikizungerezi Wolper Jacqueline ,byagiye binavugwa ko uyu mukobwa yaba amutwitiye inda,ariko hagati yo gutandukana ntanumwe muri aba bombi wagaragaje impamvu nyamukuru batandukanye.

Wolper Jacqueline umukunzi wari uwa Harmonize

Harmonize ni inshuti ya hafi cyane na Diamond binavugwa ko baba bafitanye isano ya hafi dore ko bamwe bavuga ko baba banavukana bitewe nuko baririmba injyana imwe n’amajwi ajya guhura ahao benshi batabazi bibagora kubatandukanya mu majwi n’injyana.

Harmonize yishimiye bikomeye umukunzi we amusomagura

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mundirimbo nka Matatizo,Aiyola ,Niyambie Sawa n’izindi zaciye agahigo.dore ko amaze gushyira hanze mu minsi mike iyo bise Show Me afatanije n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzaniya nka Mavoko.

Nkuko Harmonize yabinyujije kuri Instagram mu cyumweru gishize nibwo yerekeye mu Butariyani mu kwizihiza isabukuru y’umukunzi we ,anamutembereza ahashoboka,doreko Harmonize yafi yajyanye imodoka ye ihenze cyane yo mu bwoko bwa rimuzine(Limousine),bigarako bishimanye.

Imodoka Harmonize agendamo

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *