Harmonize yateguye igitaramo gihoza amarira abanya-Nigeria batishimiye amatora ya Perezida

Kuwa Gatandatu taliki 23,Gashyantare  2019 abaturage ba Nigeria babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma yuko bisubitswe mu cyumweru gishize. Icyamamare mu muziki muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yateguye igitaramo muri iki gihugu kigarura ituze.

Related imageMu gihe iki gihugu buri wese ari mu gihirahiro hibazwa uzegukana intsinzi,umuhanzi wo muri Tanzania Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize kuri uyu wa Mbere  yateguye igitaramo muri iki gihugu kigarura ituze yise RELEASE PARTY.

Iki gitaramo kigamije guhuza abafana kigarura ituze ndetse azamurikiramo indirimbo nye nshya yakoranye n’abahanzi bo muri iki gihugu  barimo Yemi Aladi, Mr Eazi, Burna Boy bo muri Nigeria.

Uretse indirimbo imwe yakoze wenyine yitwa “Niteke”, izindi zose yazifatanyije na bagenzi be. “Kainama” yayikoranye na Diamond Platinumz ndetse na Burna Boy. “Show me What You Got” yafatanyije n’icyamamare muri Nigeria, Yemi Alade. Iya nyuma ni “Tepete” yafatanyije na Mr Eazi.

Biteganyijwe ko igitaramo gikorerwa mu mujyi wa Lagos ahitwa Folixx Lounge

Tubibutse ko ibikorwa by’amatora bikomeje muri Nigeria habarwa amajwi.

Abahatanye ni Perezida Muhammadu Buhari ufite imyaka  (76) n’umuherwe Atiku Abubakar  ufite imya (72).

Image result for buhari vs atiku

Indirimbo nshya ya Harmonize




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *