Harmonize yasibye tatuwage(tatoo)ya Diamond ayisimbuza iya Mama we.

Tatto ya Diamond ku kukuboko kwa Harmonize

Mumezi ashize imwe mu nshuti y’akadashoka ya Diamond Platnumz yatangaje ko yavuye mu nzu itunganya umuziki ya WCB(wasafi) avuga ko asohotse muri iyi nzu (Label) mu mahoro ntacyo apfuye na nyirayo Diamond,ariko gusiba tatiwage ya Boss we byatumye hibazwa byinshi

Ibibazo byatangiye ubwo uyu Harmonize yangaga kwitabira ibitaramo byari byateguwe na Wasafi,aha Diamond yaje kuvuga ko uyu muririmbyi ngo yaba afite ibindibitaramo Yari yateganyije kugaragaramo.gusa mu minsi mike ishize  Harmonize yiyemeje kwereka isi yose ko ntabwobacyangwa igihunga afite bwo kuva muri iriya Label yaboss we yigira gutarama muri Cloud’TV Tigo Fiesta.Image result for Harmonize

Kubatabizi Cloud’TV niyo yatumye Diamond ashinga Wasafi tv/Fm.Dore ko Clouds itari gukina indirimbo n’imwe ya Diamond  ivuye muri Wasafi nyuma yo kutumvikana  bakaba barabaye abakeba aho ijisho rihorwa irindi.

Harmonize we yiyunze kuri Ali Kiba muri ibi bitaramo byaTigo Fiesta ndetse akora ikirori cy’akataraboneka.Image result for Harmonize

Twigarukiye ku nkuru yacu uyu muhanzi(Harmonize) yasibye tatuwaje y’ishusho ya boss we Diamond yabaga ku kiganza cye ayisimbuza ishusho ya mamawe(Harmonize)umubyara.

Tubibutse ko Harmonize yazamuwe na Diamond ,abajijwe impamvu yamwishushanijeho yasubije ko ntakindi yakwishyura Diamond ahitamokumwishushanyaho nk’inyiturano.Iyi tatuwaje ubu yamaze gukurwaho isimbuzwa iy’umubyeyi we(Harmonize) ubu ibintu byamaze kugaragara neza ko aba bombi batagicana uwaka.Related image

Image result for Harmonize

Bana natwe tugususurutse Umenye

Eugene




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *