Hari icyo Liza Kamikazi yicuza mu buzima ngo byari bigiye no kumutandukanya n’umukunzi

Hashize imyaka myinshi Liza Kamikazi,asohotse ku byapa binini ashishikariza abantu gukoresha agakingirizo nka bumwe mu buryo bwirinda Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina byatunguye uwo biteguraga gushakana ariko Imana ikinga ikiganza.

Ku nshuro ya mbere, Liza Kamikazi yashyizwe mu bahatanira ibihembo ...

Ni mu bukangurambaga bakoze ku kiraka bishyuwemo arenga Miliyoni 2 Frw. Icyo gihe yari kontaro iremereye ku muhanzikazi Liza Kamikazi wari ufite indirimbo zari zikunzwe muri iki gihe.

Amafoto yari ku byapa binini yerekanaga Tom Close, Masamba Intore, Liza Kamikazi buri umwe afashe agakingirizo mu ntoki hafi ye handitseho ngo “Nkoresha agakingirizo.

Ibi byapa byashyizwe hafi mu gihugu hose, kuri Radio no kuri Televiziyo ubutumwa buratambutswa abantu basabwa kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bakoresha agakingirizo.

Icyo gihe Liza Kamikazi yari afite imyaka 23 y’amavuko, afite amaraso ashyushye abyiganira kwamamara no kugira ubutunzi nk’uko abyivugira mu kiganiro yahaye Zahabu Media.

Icyo gihe yigaga muri Kaminuza kandi akagendera kure icyaha cy’ubusambanyi. Azirikana neza ko kwifata bigoye ari nayo mpamvu yasabaga abantu kwifata byakwanga bagakoresha agakingirizo.

UBUHAMYA BWA LIZA KAMIKAZI WAMAMAMAYE MU MUZIKI NYARWANDA (VIDEO ...

Ntiyari azi impamvu bamuhisemo ko yamamaza agakingirizo, gusa ngo aho yakiriye agakiza yaje kumenya ko wari umugambi wa satani “wari uzi neza ko yanga ubusambanyi.”

Ngo Satani yakoresheje izindi nzira kugira ngo agire aho ahurira n’ibifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, byari bigiye gutuma bishyira iherezo ku rukundo rwe n’umugabo bashakanye.

Liza yavuze ko we na Masamba na Tom Close bafotowe amafoto menshi, iyaciye ibintu ikanamanikwa ku irembo rya Kaminuza yizemo n’iyo yari afite mu ntoki agakingirizo yagakweduye.

Ngo ntiyari azi neza ko iyo foto ariyo izakoreshwa ndetse n’ubutumwa buzayiherekeza.

Igihe kimwe umugabo we David Wald yasohotse aho yari acumbitse agiye gushaka icyo kurya abona icyapa Liza Kamikazi yariho yamamaza agakingirizo.

Ngo yahise amuhamagara kuri telefoni amubaza niba ibyo abona ari ukuri cyangwa ari mu nzozi, undi amusobanurira uko byagenze ariko yumva neza ko umugabo we atishimiye ibyo yakoze.

Liza avuga ko ubu ashima Imana yarinze urukundo rwe. Ngo icyo gihe biba yari ataramwambika impeta ariko yari azi neza ko ari we mugabo yasengeye, kandi ko bamenyanye uyu mugabo nawe hashize iminsi mike yakiriye agakiza.

Liza yavuze ko yagerageje kuganiriza umugabo we amubwira ko menshi mu mafoto yafashwe bameze nk’abari kwikinira.

Uyu muhanzikazi avuga ko kuba icyo gihe urukundo rwe rutarashyizweho iherezo, ari ugukomera kw’Imana n’isezerano yamuhaye.

S/Inyarwanda




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *