Hari abamara gusinda ibiyobyabwenge bagasambanya abafite ubumuga bwo mu  mutwe

Amategeko y’u Rwanda avuga ko ibiyobyabwenge ari ibintu byose bishobora gutuma umuntu agira imyitwarire idasanzwe kandi byangiza ubuzima bwe.

Habyarimana Jean Baptiste,umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Akarere ka Burera ni kamwe mu hagaragara  urubyiruko rwijanditse mu biyobyabwenge ku buryo usanga ibikorwa byarwo birutesha agaciro, aho usanga bakora urugomo rwa hato na hato, bagafata abana ku ngufu yewe ngo ntibatinya no gukora ibikorwa by’urukozasoni bagasambanya ababana n’ubumuga bwo mu mutwe.

Zimwe mu mpamvu zituma uru rubyiruko rusarikwa n’ibiyobyabwenge ngo n’uko baturanye n’Igihugu cy’abaturanyi cy’Abagande dore ko hari inzoga bakoresha twe hano mu Rwanda dufata nk’ibiyobyabwenge, nk’akarere rero gaturiye iki gihugu kwambutsa ibiyobyabwenge biroroha dore ko hari n’abagenda bakava Uganda babihaze ugasanga kumenya igipimo cy’ibyo wanyweye bitoroshye, bagera mu Rwanda bagakora ibikorwa bibi birimo urugomo, gufata abagore ku ngufu n’abana b’abakowa.

Habyarimana Jean Baptiste,umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko abanywa ibiyobyabwenge bagasambanya abafite ibibazo byo mu mutwe ko ntabumuntu bagira, ahubwo nibo baba barwaye mu mutwe.

Ati:”umuntu usambanya abafite ibibazo byo mu mutwe njye mbona aba ariwe musazi, gusa ibyo bibazo ntiturabyakira ariko hari abafite ibibazo byo mu mutwe tubona batwite kandi ntabwo baba baraziteye cyangwa barazinyoye mu mazi, turabafite ariko batari benshi ariko mpamya ko abazibatera aribo baba bafite ibibazo bikomeye kurusha abo bazitera.”

Uyu muyobozi yasoje avuga ko bafite ingamba zo kubirwanya aho bahera kubukangurambaga, no guhana ababinywa n’ababyinjiza, ati”: hari ababinywera Uganda bakaza basinze bagateza umutekano mucye abo turabafata tukabahana yewe n’ababyinjiza rwihishwa turabafata tukabashyikiriza ubutabera, tukaba twizera ko iki kibazo kizaranduka burundu.”

Habimana Emanuel umwe mu rubyiruko rwo mu kagari ka Gisovu ho mu karere ka Burera yemeza ko hari bagenzi be bijanditse mu biyobyabwenge ariko ko abona ubuyobozi bwabihagurukiye akaba yizera ko bazabireka,yaboneyeho kugira bagenzi be inama yo kureka ibiyobyabwenge ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagashaka icyabateza imbere aho gukomeza biyicira ubuzima.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bwagaragaje ko mu Gihugu cyose urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 34 rwanyoye ibiyobyabwenge inshuro imwe cyangwa nyinshi, aho yagaragazaga ko iyi mibare iteye impungenge kuko yugarije igice kinini cy’Abanyarwanda dore ko abasaga 55% ari urubyiruko.

Iki kibazo cy’ibiyobyabwenge cyahagurukije inzego zose z’igihugu, aho hashyizweho komite ihuriwe na Ministeri zitandukanye yahawe inshingano zo guhashya ibi biyobyabwenge.

Inshingano yahawe ni izo kwigisha no kumenyesha abanyarwanda, ihereye kubakiri bato, ububi bw’ibiyobyabwenge.

Mu mpamvu zivugwa ko zituma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, ku isonga haza imibanire mibi mu miryango ndetse n’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi.

Umujyi wa Kigali ni cyo gice cy’igihugu kivugwamo ibiyobyabwenge byinshi cyane cyane mu duce tumwe na tumwe twawo dutuwe cyane kandi twiganjemo abakene.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *