Hari abagihatiriza abo bashakanye gutera akabariro

Bamwe mu mu bagore bo mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera bavuga ko hari abagabo batarasobanukirwa ko gutera akabariro hagati y’abashakanye ari ubwumvikane ko bidasaba imbaraga.

Babibwiye Ikinyamakuru Celebzmagazine ubwo cyabasuraga mu nsisiro batuyemo.

Uwitwa Mukantaganzwa Dorothea, yagize ati, Njye ntibirambaho kuko twumvikana n’uwo tyashakanye ariko mu mugoroba w’ababyeyi dukunze kwakira ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bagenzi bacu badusangiza uburyo batagira uruhare mu gutera akabariro ngo hamwe bigenwa n’abagabo( igihe n’uburyo bikorwa).”

Mukantaganzwa akomeza avuga ko ari ihohoterwa ndetse bikwiye guhagurukirwa.

Sindayigaya Darius avuga ko bikorwa gake ahanini bitewe n’ubusinzi cyangwa abagabo badaha ijambo abo bashakanye byose bakabikoresha itegeko nta bwumvikane.

Yagize ati”Sinabihakana ariko aho u Rwanda rugeze bikorwa gake.Ahanini biterwa n’ubusinzi hari n’abagabo bigize Intare mu ngo ibyo bakoze byose ni itegeko ntakumvikana n’abo bashakanye.”

Habyarimana Jean Baptist, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, nawe avuga ko iri hohoterwa ririho ariko bikorwa gake.

Yagize ati”Kenshi mu bibazo by’abaturage twakira hagaragaramo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Hari abagabo biyumvisha ko gutera akabariro bitegurwa n’umugabo gusa umugore atabigiramo uruhare ariko ni ukwibeshya bitegurwa na bombi.”

Habyarimana akomeza avuga ko badasiba gukora ubukangurambaga mu miryango kandi bigaragara ko uwo muco mubi  ugenda ucika.

Uretse mu Karere ka Burera, raporo ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu gihugu hose aho hari ibirego by’abana bafashwe ku ngufu, ibirego by’abantu bakuru bafashwe ku ngufu n’ibirego by’abahohotewe n’abo bashakanye.

Twabibutsa ko itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina  risobanura ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *