Harasabwa ubugenzuzi buhoraho ku nzu zikorerwamo ibitaramo rwihishwa zangiza abana

Nyuma yuko  taliki 19 Nyakanga 2019 mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo inzego z’umutekano zihagaritse igitaramo cyakorwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ministiri w’urubyiruko  Rosmary Mbabazi yasabye ko ibi bitaramo bihagarikwa ndetse ababyeyi basabwa kumenya aho abana bari mu gihe cy’ijoro.

Ministiri w’urubyiruko  Rosmary Mbabazi

Ministiri  Rosmary Mbabazi  yagize Ati” Natwe twarabyumvise, turashimira inzego z’umutekano zabihagaritse. Abana b’urubyiruko cyane hagati ya 15 na 20 babijyamo bashaka kwinezeza mu bishuko ntakindi cyiza kirimo usibye kwangirika no kugirwaho n’ingaruka z’ubuzima bwabo bwose. Ni birinde ibigare kuko kenshi byangiza ubuzima bw’umuntu kugiti cye. Muri ibi biruhuko ababyeyi barasabwa kumenya aho abana bari mu gihe cy’ijoro kandi amakuru atagwe na buri wese. Turasaba inzego z’ibanze kujya babikurikirana.”

Ibiranga ahakorewe bene ibyo birori

Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’ibirori by’inzaduka byitwa “Sex Party” na “House Party” bikomeje kurarura urubyiruko rwiganjemo abana b’abakobwa rimwe na rimwe banabisamiramo inda zitateganyijwe.

Ni birori byitabirwa n’ingeri zitandukanye ziganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, baba bambaye uko bashaka aho akenshi usanga bambaye imyenda igaragaza uko bateye.

Ababyitabira bahurira mu nyubako runaka y’umwe muri bo cyangwa se banakodesheje, bakanywa inzoga, bakabyina hakaba n’abakorana imibonano mpuzabitsina.

Gahamanyi Ange ni umwe mubigeze kubyitabira,we avuga ko yatunguwe cyane n’ibyo yaboneye muri ‘House Party’ yigeze kujyamo i Nyarutarama mu mpera z’Umwaka wa 2014.

Ati “Sinzibagirwa na rimwe House Party nigeze kujyamo nkasanga abantu bari gusambanira mu bwiherero nta soni bafite”.

Image result for rucagu bonifaceRucagu Boniface inararibonye muri politiki y’u Rwanda

Inararibonye muri politiki y’u Rwanda ,Rucagu Boniface,avugako na kera hari igihe abana b’abayobozi biharaje gukora bene ibi bintu ariko baza gusanga byangiza abana barabihagarika ngo imico ruhigira isenya igihugu binyuze mu kwangiza urubyiruko.

Ngo utaba maso urubyiruko rukabyangirikiramo byazagira ingaruka kuhazaza h’igihugu

Mu ijoro ryo ku ya 19 Nyakanga ,Mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo abasore n’inkumi bagera kuri 200,baturutse imihanda yose muri Kigali ,inzego z’ubutegetsi zabatesheje bari bageze kure iki gikorwa cyo kwishimisha mu buryo butari buzwi.

Igihugu kiramagana bene iyi mico mu gihe cyugarijwe n’ikibazo cy’inda zitagujwe ziterwa abangavu.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *