Hamonize ntakibarizwa muri Wasafi

Umuhanzi Harmonize kuva muri Wasafi byashize bishyirwa ahagaragara , ngo hari byo uyu  yasabye ubuyobozi bw’iyi nzu kugira ngo asezere cyangwa agume muri WCB nkuko byatangajwe na  Sallam Sk umuvugizi wa  WCB.

Byatangajwe mu  kiganiro Block89 gica kuri Wasafi Fm na Wasafi Tv no kuri Youtube y’icyo kinyamakuru. Muri icyo kiganiro, havuzwe ko Harmonize yamaze kwandika ibaruwa asaba ubyobozi bwa WCB ko amasezeano bari bafitanye yahagarikwa akavuga ko ibishoboka byose yiteze kubikora kugira ngo bikunde atandukane nabo, nabo bavuga ko bashimye.

Sallam Sk aho yari yabanje kuvuga ko umutima wa Harmonize utakibarizwa muri WCB, ariko ikimugumishije muri yo ngo ari inyandiko bashizeho umukono mbere yuko batangira gukorana. Ari nacyo gituma atakiboneka cyane mu bikorwa by’abagize itsinda nka WAsafi Festival.

Sallam Sk akaba abitangaje  mu gihe hari hashize igihe hari inkuru ko uwo muririmbyi atakiri muri WCB

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *