Hamisa Mobetto yasohoye indirimbo igaragaramo umusore bikekwa ko ari umukunzi we

Umunyamideli Hamisa Mobetto wari umaze iminsi ari muri Amerika ndetse binatangazwa ko yari kumwe n’umusore bari mu rukundo, ubu yasohoye indirimbo agaragaramo.

Indirimbo nshya Hamisa yasohoye yitwa Tunaendana, akaba ayishyize hanze nyuma y’amezi abiri asohoye indi yise Madam Hero, indirimbo yakunzwe cyane ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni na Magana abiri (1,239,018 views).

Mu ndirimbo ye Madam hero, yagaragaza ibizazane yahuriye nabyo mu rukundo, none muri iyi ndirimbo shya, uyu mukobwa arishimira urukundo rushya.

Hamisa Mobeto ni umunyamideli wo muri Tanzania by’umwihariko wabyaranye na Diamond wabanaga n’umuherwe Zari. Nyuma yo gushwana kwabo, Mobetto yibwiraga ko ariwe ugiye guhabwa ikibanza mu mutima w’iki cyamamare muri muzika (Diamond) ariko si byagenda uko.

Nyuma yaho bitangarijwe ko Diamond ari mu rukundo n’ikizungerezi Kim Nana, nibwo Hamisa yagaragaje umukunzi yabonye w’umukinnyi wa Basketball witwa Josh Adeyeye  ari nawe yagaragaje mu ndirimbo.

Hamisa Mobetto ni umugore ufite abana babiri yabyaranye n’abagabo babiri batandukanye.

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *