Hamisa Mobetto akomeje Kwishongora kuri Diamond babyaranye.

Umunyamideli wo mu gihugu cya Tanzaniya, Hamisa Hamisa Mobetto akomeje kwerekana ko yishimiye ibiri kuba kuri Diamond Platnumz wahoze ari ukumunzi we.

Hamisa Mobetto akomeje kwishongora kuri Diamond babyaranye.

Diamond aherutse gutangaza ko ubukwe bwe n’umukunzi we mushya witwa Tanasha Donna, butakibaye ku itariki 14 Gashyantare (Umunsi w’abakundana) 2019 nku’uko byari biteganyijwe.

Diamond yavuze ko kuba ubukwe butakibereye igihe, bitewe n’uko hari ibyamamare mpuzamahanga nka Rick Ross ns Omarion bashaka kuzabutaha, kandi batari kubonaka ku itariki yari isanzwe.

Amagambo aherekeje indirimbo n’imbyino idasanzwe yashizwe kuri Instagram na Hamisa yeretse benshi ko uyu mukobwa asa n’uwishongora kuri Diamond ndetse asa n’umucyurira ku kuba yaramuretse.

Yanditse ati:Nilikuwa wako ukashindwa kunitunza,
nimempata mwenzako namliwaza. Na sio siri anafaidi tena nampa raha hali. Ulinidharau ukaniona mimi sio wa maana kwa uwezo wako, ukasahau wazuri wamo Zaidi sana wa Zaidi yako,”

Muri aya magambo yasaga n’aho ambwira Diamond, hari aho agira ati: “Nari uwawe urinanirwa…waransuzuguye wibwira ko ntari ku rwego rwawe, wiyibagiza ko hari abeza bakurenze.”

Diamond na Hamissa batandukanye nabi muri 2018. Diamond yashinjaga Hamissa gukoresha amarozi ndetse n’ibijyanye na gipfumu kugira ngo amwigarurire babane, mu gihe Hamisa we yavugaga ko Diamond yamubereye inshuti mbi mu buzima.

Image result for Hamisa Mobetto na Diamond

Mobetto n’umwana yabyaranye na Diamond.
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *