Hamisa Mobeto yikomye bikomeye abo mu muryango wa Diamond ndetse aha impanuro uyu muhanzi ukunda cyane abagore

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond ndetse bikaba bivugwa ko muri iyi minsi bubuye umubano nyuma y’aho atandukaniye na Zari, yihangirije abo mu muryango wo kwa Diamond ndetse agira inama zitandukanye amuha.

 

Ibi byuririye ku bitekerezo byagaragajwe na nyina wa Diamond ku ndirimbo nshya yakoranye na Rayvanny yitwa ‘Iyena,’ yagaragayemo akorana ubukwe na Zari batandukanye. Sandra Sanura Kasim yayihereyeho maze agaragaza ko Zari yari umugore mwiza uzi inshingano z’urugo wari uberanye n’umuhungu we.

Mushiki wa Diamond, Esma Dangote na we yaboneyeho agaragaza ko kuri we Wema Sepetu ari ntagereranywa ku bijyanye no guteka, ahamanya na nyina wavuze ko Hamisa nta mugore umurimo, kuko atazi inshingano z’umugore nko gusasa no gukora isuku.

Ngubu ubutumwa bwa Hamisa Mobetto.

Ibi byahise birakaza cyane Mobetto maze abinyujije kuri Instagram ye agira inama Diamond yo gushaka umugore umuryango we wifuza we akamureka.

Mobetto yagize ati:”Uzashake uwo mugore wifuzwa n’abavandimwe bawe, umujyanama wawe utibagiwe n’abafana bawe. Njyewe undinde gukomeza kwibasirwa na bose. Sinaguhamagaye cyangwa ngo nguhambire n’umugozi. Buri gihe amagambo amvugaho.Ese [nyoko] yabuze uko yakugeraho ngo akugire inama? Kugera ubwo ajya kuri za televiziyo, no ku mbuga nkoranyambaga. Ese nta nimero yawe agira? Izo televiziyo nta gihe zitansaba kugira icyo nzitangariza ariko nkicecekera. Ikindi nanga kugira icyo ntangaza kugira ngo umwana wanjye Dylan atazakura yumva iby’uku gushyamirana, gusa abavandimwe bawe ntibashobotse. Birenze urugero.”


Mobetto yakomeje asaba Diamond kuganira n’umuryango we kugira ngo bagabanye kumuvugaho. Yavuze ko Diamond ari we wenyine ushobora kurangiza ibibazo bihari.

Yagize ati:”Ganira n’umuryango wawe, uri umugabo kandi ni wowe ushobora kubikemura. Unababwire ko ushaka umugore udashaka umukozi wo mu rugo. Akazi k’umugore ni ukugutekera ukarya. Ese sinigeze ngutekera wowe n’abavandimwe bawe ngo murye mwijute? Uyu munsi ni Hamisa ntazi guteka, ntazi gukora isuku. Ese igihe twararanaga ni nde wakoze isuku mu cyumba cyawe? Cyangwa bashakaga ko mbamesera amakariso yabo narangiza nkabakorera isuku kugera mu byumba byabo. Niba bananiwe kunyubaha nibubahe amaraso yawe.”

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *