Hamisa Mobeto yakubiswe izakabwana atahanye na Diamond 

Diamond Platinumz utajya usiba mu itangazamakuru yatahanye na Hamisa Mobeto, mu gihe iyi nkumi ikubitaniye na nyina wa Diamond mu nzu kandi atari azi ko yaharaye bararwana karahava.
Image result for Hamisa Mobeto
Icyakora nubwo barwanye, nyina wa Diamond witwa Sanura Kassim yemereye ikinyamakuru Global publishers ko yahondaguye Hamisa Mobeto akamurema inguma amuziza kuba yariziritse ku muhungu we bikagera naho amutahana bakararana.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize , bibera mu rugo rwa nyina wa Diamond i Madale hariya muri Tanzaniya nyuma yuko uyu mugore avuga ko yari yarihanangirije Mobeto ko agomba gucika ku muhungu we kuko atamwifuza na gato.

Nyina wa Diamond yemera ko igihe cyose azabona Mobeto murugo rwe bazarwana kakahava

Kutumvikana hagati ye na Hamisa Mobeto bwavutse umunsi wakurikiye igitaramo cya Mboso mu cyumweru gishize. Nyina wa Diamond yavuze ko uwo munsi yajyanye na Diamond mu gitaramo batashye ajya kuryama mu cyumba cye; mu gitondo tariki ya 14 Gicurasi 2018 nibwo yaciye ku cyumba cy’umuhungu we anamubaza uko yaramutse atungurwa no gukubitana na Mobeto akenyeye agasume agiye mu bwogero niko gufatana akamukubita inshyi ku buryo yanamukomerekeje.

Globalpublishers ikomeza ivuga ko Diamond ari we wabakijije dore ko bari bari kugundagurana ari nako Mobeto avuga ati yewe Diamond ntabara mama wawe aranyishe aranyishe[…]

Mobeto ntabwo akunzwe kwa Diamond yewe ntabwo banamushaka kuko bamushinja kugira uruhare rukomeye mu gusenya urugo rwa Diamond na Zari wari warigaruriye imitima y’abo mu muryango wa Diamond cyane cyane mushiki we. Queen Darleen mushiki wa Diamond yiyumvamo cyane Zari cyo kimwe na nyina Sandra.

Urukundo ntabwo rworoshye, Mobeto azemera arye ingumi kubwa Diamond nubwo yina atabyumva!!

Mu minsi ishize nibwo Diamond yatangaje ko uyu mwaka wa 2018 uzasiga arongoye , kuva icyo gihe abantu batangiye gukeka ko ari Mobeto azarushingana nawe ariko aba bombi iyo babibajijweho babikwepera kure.

Ibi byababaje Zari cyane ndetse anasaba Diamond ko batazongera gucudika ariko biba iby’ubusa kuko Diamond yakundaga kugaragara yagiranye urugwiro na Mobeto binatuma ku ya 14 Gashyantare Zari ahitamo gutandukana na Diamond kubera kumuca inyuma.

Mobeto yabyaranye na Diamond ubwo yari akibana na Zari, icyo gihe Diamond yashatse kwihakana uyu mwana yari abyaranye na Mobeto ariko biba iby’ubusa kuko Mobeto yamujyanye mu nkiko agatanga ibimenyetso simusiga harimo n’amafoto bifotoje baryamanye, nyuma nibwo Diamond yemeye ko babyaranye.

Mobeto ashinjwa na Nyina wa Diamond kuba impamvu yo kutandukana kwa Zari na Diamond kandi uyu mukecuru w’inkumi akaba yaremeraga cyane Zari ndetse akaba yarababajwe n’itandukana ryabo.

 

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *