Hamisa Mobeto ashobora guteza ubushyamirane hagati ya nyina na nyina wa Diamond 

Umubyeyi wa Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond bigakurura umwiryane udashira, yahishuye uburyo aterwa intimba ikomeye n’abakomeje kwibasira umukobwa we maze nawe ashyira amaranga mutima ye ahagaragara.

Nyina wa Hamisa Mobeto witwa Shufaa Lutigunga, yacishije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko abangamiwe bikomeye n’uburyo umwana we amaze kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga.

Related image

Nyina wa Hamisa Mobeto witwa Shufaa Lutigunga

Ibitutsi no kotswa igitutu biri kuri Hamisa Mobeto ngo bitera umunabi uyu mubyeyi kugeza ubwo bimurya muri nyababyeyi.

Ibi, abitangaje nyuma y’igihe gito havutse intambara ikomeye hagati ya Hamisa Mobeto n’abavandimwe ba Diamond by’umwihariko Kasim Sanura [nyina wa Diamond uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote] wavuze byeruye ko yanga urunuka uyu mukobwa ndetse akaba anaheruka gukubita uyu mukobwa yaje gusura Diamond.

Related image

Mama Dangote- Bi Sandra nyina wa Diamond

Hamisa Mobeto amaze iminsi atukwa bikomeye biturutse ku buryo abanye na Diamond. Ibi byose byahawe ubukana na Kasim Sanura wakubise Mobeto amusanze mu buriri bw’umwana we; nyuma nabwo yatutse uyu mukobwa avuga ko ‘ari umunyamwanda utazi no guteka’.

Shufaa Lutigunga wabyaye Mobeto ari ikinege yagize ati Mwantukiye umwana kugeza ubwo ndibwa muri nyababyeyi, iyaba narabyaye babiri wenda umwe yari kujya arwanirira mugenzi we.

Yongeyeho ati “Ndasaba imiryango yose iri kuri Instagram ko mwagabanya ibitutsi no kubuza amahwemo umwana wanjye. Niba yarabakoreye ikosa njye musabiye imbabazi muri uku kwezi gutagatifu. Nimumuhe amahoro mundeke nishimire urubyaro rwanjye.”

Hamisa Mobeto amaze iminsi yibasirwa bikomeye n’abo mu muryango wa Diamond

Hamisa Mobeto yabujijwe amahwemo kuva umunsi wa mbere byamenyekanye ko atwite inda ya Diamond, byarushijeho gukaza umurego mu minsi ishize ubwo byatangiye kunugwanugwa ko yasubiranye n’uyu muhanzi ari nacyo cyatumye Zari afata umwanzuro uhutiyeho ahita yahukana.

 

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *