Hakozwe inkingo ebyiri za Ebola zatangiye gukoreshwa muri Congo

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima WHO wamaze gufata icyemezo cyo gutanga inkingo ebyiri zirusha izindi mu kwizerwa ko zarandura burundu Ebola icyorezo gihangayikishije isi.

Urukingo ruzwi ku izina rya REGN-EB3 ndetse n’urwitwa mAb114, ni zo zakoreshejwe mu kugerageza kuvura iyi ndwara. Izi nkingo zakoreshejwe hifashishijwe imiti yica udukoko nka ZMapp ndetse na Remdesivir.

Iri geragezwa ry’umuti wavura burundu icyorezo cya Ebola ryatangiye gukorwa mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, ni icyemezo cyafashwe cyihutirwa igihe Ebola yafataga indi ntera mu guhitana ubuzima bw’abantu mu ntara ya Kivu ya ruguru ndetse n’iya Ituri. 

Iyi Ebola imaze guhitana benshi muri iyi minsi, ubu irafatwa nk’icyorezo cya kabiri cyibayeho giteye ubwoba abatuye isi, ikaba imaze guhitana abarega 1,800. Ikibabaje ni uko aho igaragara nta bushobozi bafite mu kuyirwanya. 

Nkuko ikigo gishinzwe amakuru n’ubwirinzi bw’abantu ‘DSMB’ kibitangaza, umuti witwa REGN-EB3 n’uwitwa MAb114 ni yo miti yagaragaye ko ‘irusha indi imbaraga zo guhangana na Ebola’ ugereranije n’indi itandukanye yagiye ikoreshwa.  Ikorwa ry’uru rukingo rwizewe, ngo rwakozwe hifashishijwe zimwe mu ndindamubiri ndahangarwa za bamwe mu barokotse iki cyorezo kandi babana n’abafashwe nacyo.

Iki kigo cy’ubwirinzi ‘DSMB’ ubu cyashyize itangazo ahagaragara ko hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose hagomba guhita hatangira gukoresha REGN-EB3 cyangwa hagakoreshwa Mab114 ku bandi barwayi bose bari bugaragareho iki cuyorezo, maze hakarebwa ibisubizo biri buve muri iri geragezwa.

Dr Antony Fauci, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gukingira no kurwanya indwara cyitwa’NIAID’ iri akaba ari ishami ry’ikigo gishinzwe ubuzima ku isi, yishimiye ibyagezweho n’aba bahanga bamaze kubona uru rukingo.

Yagize ati”Ayo ni amakuru meza cyane” mu kurwanya icyorezo cya Ebola. Yakomeje agira ati”Bya nyabyo iyi nindi ntambwe ikomeye kandi ifite agaciro yongeye guterwa kuri iyi nshuro.” 

Antony yakomeje avuga ko uyu ari umuti uje gukiza ubuzima bw’abantu bwari bugeze ahabi kandi ko bishimishije. Ubu abamaze guhabwa imiti ya REGN-EB3 cyangwa MAb114 byamaze kugaragara ko hari amahirwe adashidikanywaho na gato ko bafite amahirwe yo kurokoka iki cyorezo ugereranyije n’abakoresheje indi miti yagiye igeragezwa mu bihe bishize.

Ubu umurwayi ufashe iyi miti yavuzwe haruguru azajya ajya kubivuga kugira ngo habeho iyorohererezwa ku baganga b’abahanga bashaka kugira byinshi bamenya nk’ibisubizo kuri iyi miti yombi icyekwaho kuvura kurusha indi yabayeho.

Twabibutsa ko abashakashatsi bakomeye bari gukorana n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima WHO ndetse utibagiwe n’ibigo bikomeye nka MappBio, Gilead, Regeneron ndetse na Ridgeback bikora imiti ivura indwara ku isi hose, aba bose bakaba bahuje imbaraga mu ntambara yo guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Theogene Uwiragiye Nsanze 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *