Hakenewe imbaraga za Police inzika imaze imyaka 5 hagati ya Senderi na Danny Nanone ihagarikwe

Mu gihe cy’imyaka itanu abakunzi b’umuziki basangijwe indirimbo “Udukoryo twinshi” yumvikanyemo Active group na Danny Nanone,amwe mu magambo yumvikanamo akomeje gushyamiranya Senderi Hit  ushinja Danny Nanone kumwibasira mu bitutsi dore ko hari n’abavuga ko hakeneye amategeko bigakemuka byakwanga hakazabaho kwihorera biturutse kubwumvikane buke.

Image result for Danny Nanone na Senderi

“Udukoryo Twinshi”, ni indirimbo nshya y’itsinda rya Active na Danny Nanone yahagurukije Kigali yose bitewe n’ibyo ivugamo. Yasohowe mu majwi n’amashusho mu mwaka wa 2013 ikorerwa muri Incredible Label ya Bernard Bagenzi.

Ukiyumva, uryoherwa n’injyana yayo idunda ibyinitse mu buryo bunyuze amatwi, ariko ukanayumvana ibitwenge byinshi kubw’amagambo ayigizeho yerura akavuga kuri bimwe mu byamamare mu muziki nyarwanda, ndetse na Nyampinga .

Muri iyi ndirimbo kandi harimo igitero kirimo amagambo akarishye ya Danny Nanone werura akanenga imiririmbire ya bamwe mu baraperi bagenzi be aho akoresha amagambo amwe namwe nk’umusaza “ryitiranwa n’indirimbo nshya yavuzweho cyane Ama-G aheruka gusohora”n’ijambo “Bafana Banjye byose birashoboka” iyi ikaba yari intero n’inyikirizo bya Senderi International Hit mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III.

Mu kuririmba Dannny Nanone ukoresha ishusho y’umuhanzi usa cyane na Senderi International Hit

Danny anumvikanisha ko Senderi atari umuhanzi ukunzwe aho amwigana nyuma akumvikanisha abantu bamukwena cyane.  Iyi ndirimbo igisakara Senderi we avuga ko Danny Nanone ashobora kuba yaratewe n’amadayimoni, ati “Ni ukunsenya, ni ukunkura isahani ku munwa, icyo nakora ni ukumusengera kandi abafana banjye ntibumve ayo magambo.”

Image result for Senderi

Aba bombi ubwo baheruka gutumirwa na radio Isango Star bahanganiye muri studio ndetse benda kurwana,ahanini Senderi arashinja Danny nanone kumwibasira akamutuka akamutesha agaciro kandi ari umuntu ukuze wubashye mu muryango nyarwanda.

Danny Nanone udakozwa ibivugwa na Senderi nawe ngo yarakajwe nuko Senderi yamwitiriye kurwara amadayimoni. Bigaragara ko aba bombi mu gihe cy’imyaka 5 ishize bafitanye inzika kuko ikiganiro cyarinze gisozwa ntamwanzuro ufashwe ngo basabane imbabazi ahubwo humvikana gutegana iminsi.

Celebzmagazine.com twaganiriye n’abakunzi b’umuziki Omar utuye i Nyamirambo yemeza ko guhangana hagati y’abahanzi bikunze kubaho ariko nanone ngo iyo badasabanye imbabazi bikarangira bahora bahanganye ndetse bikaba byagira ingaruka zirimo n’imfu zitunguranye nk’uko Hirya no hino ku isi humvikana kugambanirana n’urugomo bihoraho hagati y’abahanzi.Omar yasabye ko bikunze inshuti z’aba bombi cyangwa abajyanama babo bakwiyambaza Police ikagira uruhare mukubunga.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *