Hagora gufata umwanzuro,Yverry ararigata iminwa

Yverry ni umwe mu basore b’abahanga mu muziki nyarwanda cyane ko ari n’umwe mu barangije mbere mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Uyu musore wahise winjira mu muziki,yemeza ko yageze kuri byinshi birimo n’inzu itunganya muzika ye n’ibindi akesha muzika.

Yverry yakoreye mu nganzo abakundana mbere y’uko bizihiza Saint Valentin

Yverry yinjiye ate umwuga wo kuririmba? Ati”Kuvuga igihe impano yaziye sinabimenya ariko nakuriye mu muryango w’inyempano kandi baramfashije kugera ku nzozi zi nakuranye .Umuziki wo nawutangiye kera ariko umwanzuro neza  waje ngiye kwiga ku Nyundo 2017 natangiye umurimo. Ibintu ku Nyundo bigisha ni discipline n’ubumenye.”

Image result for umuhanzi Yverry

Icyo atazibagirwa cyari gikomeye  uko yabirenze ? Ati”Kwivuga biragora ariko icyambere ni ukumenya inzira yawe. Nabanje kumenya inzira yanjye ikindi ni ukumenya icyo ushaka. Nabanje kumenya ko nshaka akazi. Impamvu nahisemo kuririmba urukundo ni uko ari ikintu kigari narebye cya kintu duhuriyeho kandi iyo ndirimbye hari abampamagara bambwira ngo wanduhuye wandirimbiye ibintu. Njye njya ku ishuri nagiye nabiteguye kuririmba urukundo.”

Umuziki ukugejeje kuki?Ati”Ntabwo nshobora kubirondora ni byinshi. Mu bijyanye na finance ni byinshi, muzika ni business nk’izindi .Abashya mishira mu mwuga babikore babikunze .”

Kuri ubu yiyujurije studio ye (Inzu itunganya muzika) iri ku rwego rwo hejuru igizwe n’ibyumba bitatu by’ingenzi aho atuye i Gikondo .Iki ngo ni kimwe mu byari bimuhugije ariko nanone cyari gikenewe.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *