Hagati y’umukinnyi wa Film Diane n’umuhanzikazi Gihozo ninde w’ukuri mu rukundo na Yvery

Mu gihe gito hatangajwe ink’uru y’urukundo  hagati y’umuhanzi Yvery n’umukinnyi wa Film Diane andi makuru tugikurikirana yemeza ko nanone afitanye umubano wihariye  n’umuhanzikazi Gihozo Pacifique.

Hagati y’umukinnyi wa Film Diane n’umuhanzikazi Gihozo ni nde w’ukuri mu rukundo na Yvery
Urukundo hagati ya Yvery na Diane rwaherukaga kuvugwa ubwo Yvery yashyiraga hanze amafoto agaragara barikumwe. Uyu musore n’ iyi nkumbi bari bamaze igihe baragize ibanga ibijyanye n’urukundo rwabo.
Yvery na Diane

Rugamba Yvery wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ,Mbona dukundana,Uragiye yari yahinduye ifoto imugaragaza ayisimbuza ifoto igaragaza ari kumwe na Diane uzwi muri filime ya City Maid ari ku musoma ku itama . 

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa bivuzwe  hagati y’aba bombi bakinumira…,amakuru dukesha umwe mu nshuti ya Yvery  avuga ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Gihozo Pacifique we asa nk’aho atazi ibya Diana. Yahamirije Celebzmagazine.com ko babigize ibanga rikomeye  babihisha itangazamakuru ndetse utapfa kumenya umubano bafitanye.

Related imageGihozo Pacifique

Biragoye gutwika inzu ngo uhishe imyotsi. Twibukiranye inkuru z’urukundo ziheruka zavuzwe cyane hagati y’abahanzi bagize itsinda Active Groupe na ba Miss babanje guhisha hisha ariko birangira bigiye hanze ndetse batandukana nabi. Hagati y’umukinnyi wa Film Diane n’umuhanzikazi Gihozo ni nde w’ukuri mu rukundo na Yvery?

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *