Hagati y’aba basore batanu ninde uribuhembwe nk’umukinyi mwiza w’umwaka?

Umwe hagati ya Pierre-Emerick Aubameyang, Naby Keita, Sadio Mane, Victor Moses na Mohamed Salah azahembwa nk’umukinyi mwiza w’umwaka witwaye neza mu bakina hanze y’Afurika kuwa mbere tariki 11 Ukuboza uyumwaka.

Nkuko ururutonde rwasohowe na BBC rubivuga, aba bagabo batanu ntibarakura cyane,bafite ubunararibonye baratanga icyizere cy’ejo hazaza bitewe n’ibyo bamaze kugeraho.  Ariko noneho twibaze ikikibazo kimwe” Nyuma y’abo nibande bazabakurikira mu myaka iri imbere?”Ibi nibyo tugiye kureberahamwe muri iyi nkuru.

1.Keita Balde – Senegal na Monaco

Kugaragara cyane kwa Balde ntitwatinya kuvuga ko byaturutse kubuhungiro yagiriye mu ikipe ya Barcelona hagatiya 2004 na 2011 mbere yo gutizwa muri Cornellà. Impano idashidikanwaho ya Keita Balde ntitinze kumugaragaza nk’umwe mu bafite akazoza muri ruhago nyafurika.

Nyuma yo kwiga amashuri abanza muri Barcelona,umwaka ushize yize ayisumbuye mu ikipe ya  Lazio mu Butaliyani aho yatsinze ibitego 16 mu mikino 31, harimo ibitego bitatu yatsinze mu mukino umwe (hat-trick) mu minota itatu yonyine bahura na Palermo muri Mata uyu mwaka.

Tugendeye kubyo Balde w’imyaka 22 arigukora, benshi bamugereranya na Kylian Mbappe .

Muri shampiyona y’Ubufaransa muri uyu mwaka,Keita amaze gukina imikino itandatu atsinda ibitego bibiri. Balde azerekeza mu gikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya arikumwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal amaze gutsindira ibitego 3 mu mikino 16.

  1. Alex Iwobi – Nigeria naArsenal

Ese birashoboka ko Alex Iwobi azaba umukinnyi w’umwaka mugihe kizaza agakora ibyakozwe na nyirarume  Jay-Jay Okocha?

Iwobi uvuka mu muryango umwe na Okocha, kuba akina muri imwe mu makipe akunzwe kandi akomeye ku Isi byamufasha kuba umukinnyi mpuzamahanga mwiza wabigize umwuga cyane cyane ko ikipe akinamo yanyuzemo ibihangange byinshi yaheraho yigiraho k’Ubunararibonye bwabo,amateka n’ibigwi byabo.

Ugize ngo ndabeshya wabaza myugariro wa Argentine Javier Mascherano ibyo aherutse gukorerwa n’uyu musore w’imyaka 21 ubwo yabatsindaga igitego cyakabiri muri 4-2 babatsinze.

Iwobi yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abakiribato ariko afata umwanzuro wo gukinira igihugu cyamubyaye Nigeria ari nacyo Okocha yakiniraga. Alex Iwobi azaba arikumwe na Nigeria mu gikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya.

3.Franck Kessie – Ivory Coast na AC Milan

Franck Kessie ni umwe mu bakinnyi beza b’Abanyafurika bakina neza hagati mu kibuga

Abakinnyi benshi bakunda kugereranya uyu musore na ‘YayaToure’ bavuga ngo niYayaToure mushya wo mu gihe kizaza,ariko ntibarikure y’ukuri ugereranyije n’ibyo arigukora.

Franck Kesssie w’imyaka 20 y’amavuko wakinnye muri Atalanta,nihoyagaragarije impano ye, ubushake, kujyambere, imbaraga no gukora cyane byanafashije iyi kipe kurangiza kumwanya mwiza doreko yabatsindiye ibitego 6 mu mikino 30.

Franck Kesssie yageze muri Milan muri Kamena kuntizanyo y’imyaka ibiri bumvikana ko bashobora kumuguranyuma y’icyo gihe.

  1. Bertrand Traore – Burkina Faso na Lyon

Bertrand Traore ukina muri Lyon ni umwe mu mitungo y’Afurika muri ruhago y’igihe kizaza (aha yambaye imyenda y’ikipe y’igihugu ya Burkina faso)

Bertrand Traore  wohoze akinira Chelsea, kubwa Guss Hiddink wari umutoza w’agateganyo cyangwa w’inzibacyuho hagati ya 2015-2016 mu  mikino 10 yakinnye byahise bigaragara ko ari umwe mu bagomba kuva muri iyi kipe bagatizwa cyane cyane hohari abandi nka PatonaLoic Remy,birangira uwakurikiyeHiddink, Antonio Conte amutanze burundu.

Umwaka ushize uyu musore w’imyaka 22 yakoze akazi gakomeye mu ikipeya Ajax agaragaza ubushongore n’ubukaka bwe, anabafasha kugera k’umukino wanyuma waUefaEuropa League ubwo batsindwaga naManchester United, bimuhesha amahirwe yo kubengukwa na Lyon yahise imugura,ubu akaba ariyo akinamo. Amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 12.

  1. Hakim Ziyech – Morocco naAjax

Hakim Ziyech azagaragaza aho abera akaga mu gikombe cy’Isi akinira Maroc ya Herve Renard.

Inkingi yamwamba umwaka ushize muri Ajax kukibugac yabo Johan Cruyff Arena

Davinson Sanchez, Davy Klaassen na Bertrand Traore bose bakimara kuvamuri Ajax mbere y’itangira ry’uyumwaka washampiyona 2017-2018 benshi bibwiraga ko iyi kipe isenyutse,ariko babifashijwemo na Ziyech baracyahagaze bwuma doreko kugeza k’umunsi wa 11 washampiyona y’Ubuholandi Ajax yicaye kumwanya wakabiri n’amanota 22 inyuma ya PSV Eindhoven irikumwanya wa mbere n’amanota 30.

Mbere yo kwerekeza muri Ajax, Hakim Ziyech w’imyaka 24 yanyuze muri FC Twente,maze mu mwaka ushize atanga imipira 11 yavuyemo ibitego anatsinda ibitego 7.

Ukwitwara neza kwa Ziyech ubwo banyagiraga Mali muri Nzeri ibitego 6-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi,byatumye azaba ari umwe mu bahanzwe amaso mu Burusiya.

Gutora biracyakomeje kugeza tariki 27 Ugushyingo saa 18h00GMT,Saa 20h00zo mu Rwanda.Ukeneye gutora ujya kuri website ya BBC Sport uhita ubona iburyo ahari amafoto yabo ubundi ugatora uwo ubona yarabikoreye.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *