Hagati ya De Gea na Courtois cyangwa Neuer ni nde munyezamu wa mbere ku isi?

Ku bwa Jamie Carragher wakiniye Liverpool imikino 508 kuva mu 1996-2013 akayitsindira ibitego 3 niko abitekereza ariko muri kano kanya reka dutekereze no ku bandi banyezamu bakomeye ku isi muri iki gihe twifashishije abahoze muri ruhago mu myaka yashize.

Image result for Jamie carragher
Reka twifashishe Peter Schmeichel wamamaye cyane muri Manchester united kuva mu mwaka w’1991-1999.Jamie carrager yemeza ko David de gea ariwe munyezamu wa mbere ku isi,muri 11 beza ku isi kuri we yaba ahagaze mu izamu rye

DAVID DE GEA (MANCHESTER UNITED)

David de Gea yarokoye ikipe ya Manchester United ubwo banganyaga na Liverpool 0-0 kuwa gatandatu ushize,ubwo yakuragamo imipira ikomeye ya ba rutahizamu ba Liverpool barimo Coutinho,salah na Firmino.

De gea Ni we munyezamu wa mbere ku isi?

Mu kiganiro Monday night football ku mugoroba washize, Carragher ari kumwe na Peter Schmeichel muri studio za skysport, icyo bahurije ho bose ni uko “Bemeza ko ari abanyamahirwe kuba Premier League ifite abanyezamu bakomeye ariko kubwa Peter Schmeichel, David de gea ni uwa kabiri dore ko yemeza ko hari abandi banyezamu babaye beza mu bihe byabo harimo David Seaman wamenyekanye cyane muri Arsenal aho yabakiniye imikino 405.
Undi ni Peter Cech ( igihe yari muri Chelsea),kuri Peter Schmeichel abona abo banyezamu aribo batuma De gea aza ku mwanya wa kabiri.

Image result for De gea

De Gea yatowe muri Premier League Professional Footballers Association (PFA), aha ni mu ikipe y’umwaka inshuro enye mu myaka itanu ishize.
Ibi nibyo bituma De gea agaragaza ko atandukanye n’abandi banyezamu dore ko azi gukoresha amaguru cyane nko ku gitego aherutse gukuramo bakina na Liverpool, (muri rusange yarokoye united inshuro eshanu zose). Ni umuhanga kuko yumva neza uko umukino ugenda mu kibuga akamenya uko abyitwaramo ikindi kandi arihuta cyane,abandi bati: arabangutse.

Peter Schmeichel yatwaye Uefa champions league mu 1999 bari kumwe na Ferguson muri Manchester united nyuma yo gutsinda Bayern munich ibitego 2-1 kuri nou camp

MANUEL NEUER (BAYERN MUNICH)

Uyu mugabo ukomoka mu Budage yatwaye Champions League akinira Bayern Munich, atwara igikombe cy’Isi ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ubudage.

Image result for MANUEL NEUER

Kubera igihagararo afite gitera ubwoba ba rutahizamu, Manuel Neuer yemerwa nk’umwe mu bazi gukuramo imipira ivamo ibitego. “Kuri njye umunyezamu wa mbere kugeza ubu ni Manuel Neuer kandi amaze igihe kirekire.
kubera ukuntu azi kurinda izamu,niyo mpamvu ari uwa mbere ku isi” Schmeichel akomeza.

Umunyezamu wa Bayern Munich Manuel Neuer niwe wa mbere ku isi kuri Peter Schmeichel
“Namubonye akina muri Schalke kuri Old Trafford. Icyo gihe amaso yanjye yaribazaga ati”uyu muhungu muto ni nde?” Ni umukoranabushake,akina ashaka gukuramo ibitego. “Ni umwe mu banyezamu beza,abari ku rwego rwe ni bake,ahindura umukino akawugira uwe,ibyo ndabikunda”. Peter akomeza aganira na skysport.

THIBAUT COURTOIS (CHELSEA)

Nubwo De gea ariwe ugaragara cyane mu Bwongereza,hari undi musore w’imyaka 25  ndavuga Thibaut Courtois ukinira chelsea umaze gutwara Premier League ebyiri. “Ndatekereza ko Courtois ari umunyezamu w’igitangaza, ni munini ndetse arokora ikipe ye kenshi,ibyo ni byiza, ariko igituma aza mu beza kubwanjye ni ukuntu yitangira Chelsea iyo ikina akoresheje imbaraga ze zose” Schmeichel.

Image result for THIBAUT COURTOIS

Thibaut Courtois ntawe ushidikanya ku bushobozi bwe muri Chelsea no mu Bubiligi

Schmeichel yemeza ko Courtois ari umuhanga mu gukuramo imipira twita amacentre na ya yindi icaracara imbere y’izamu cyane cyane ya mipira yo hejuru nkuko avuga ko ari bake babikora, ati “ni nayo mpamvu utakenera ba myugariro benshi imbere ye kuko ibibananiwe abyikorera”.

ABANDI BANYEZAMU BEZA KU ISI

Schmeichel yakomeje avuga ko hari abandi banyezamu beza ku isi nk’uwa Manchester City Ederson, Jan Oblak wa Atletico Madrid, Gianluigi Buffon wa Juventus na Gianluigi Donnarumma. Tugendeye kuri ibi byavuzwe na Jamie carrager na peter Schmeichel,tuzakora ikindi cyegeranyo twifashishije abakurikirana cyane shampiyona z’iburayi,abakinnyi,abatoza,abafana n’abandi.
Ariko se wowe ubibona ute? Ni nde munyezamu wa mbere ku isi kubwawe? Duhe igitekerezo utubwire uko ubyumva.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *