Hagati ya Christopher Columbus na Amerigo Vespucci ninde ukwiye kwitirirwa kuvumbura America?

America buri mwaka taliki ya 10 Ugushyingo yizihiza umunsi bita Columbus day. Ni isabukuru bizihiza italiki ya 12/10/1492 ubwo Umutariyani Christophe Colombus yakandagiraga kubutaka bw’umugabane  wa America.

Image result for Christopher Columbus

Christopher Columbus

Bivugwa ko Christophe Columbus yavumbuye America, nyamara we mu rugendo rwe rwa kane (4) yakoreye kuri ubu butaka  hagati y’umwaka w’1492 na 1502 yavugaga ko  America ari  igice cy’Uburayi bw’iburengerazuba. Mubyateye uyu mugabo kutiyumvisha vuba ko ari uwundi mugabane agezeho ngo ni uko  yasanze hari abahatuye ngo nubwo bari bake.

Image result for Christopher Columbus with Amerigo Vespucci

Buri wese yakwibaza abo bantu bari bahatuye aho bavuye.Michael Bawaya, umwanditsi w’igitangazamakuru American archaeology yavuze ko aba bantu bashobora kuba baravuye  muri Asia mumyaka 15,000 mbere yuko uyu mushakashatsi ahagera.Yagize ati “ banyuze kuri Bering Land bridge ubu isigaye ari leta ya Alaska na Siberia zibarizwa muri America .Mumyaka ibihumbi cumi na bitanu  mu nyanja hari uburyo bwo kuba wakwambuka kuko igice kinini cyari ubutaka  “

Nyuma umugabo witwa Amerigo Vispucci nabagenzi be nabo basuye America bayikoraho ubushakashatsi bwimbitse, bazakubona ko atari igice cy’Uburayi nk’uko Columbus yari yabivuze ahubwo mu i baruwa vispucci yanditse yavugaga ko havumbuwe indi si nshya kandi avuga ko uyu mugabane ukwiye kwitwa America bifitanye isano n’izina rye Amerigo.  Mu byukuri uyu mugabane wavumbuwe na Columbus, ariko ntiyigeze amenya ko ari ubutaka butari buzwi agezeho byasobanutse neza nyuma Vispucci ndetse n’Abanyaporitigale Cabral na Coelho bagiye bakazenguruka America yose bagasanga ntaho ihuriye n’uburayi.

Image result for Amerigo Vespucci

Amerigo Vespucci

Izina America kandi ryemejwe n’Umudage Martin Waldseemuller mu mwaka w’1507 agendeye ku ibaruwa Amerigo Vispucci yanditse ubwo yakoraga urugendo rwe rwa kane muri America mumwaka wa 1497-98

Bwa mbere mu mateka,America yagaragaye ku ikarita y’Isi mu mwaka wa 1507. Ikaba yarashyizweho n’Umudage Martin Waldseemuller ndetse na mugenzi we Matthias Ringmann ukomoka mu gihugu cya Alsatian.

 Innocent Nsengiyumva -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *