Hagaragajwe Imyaka nyayo umusore akwiye gushakiraho umugore biteza impaka ko byatera kugumirwa ku bakobwa

Muri ibi bihe gushaka umugore cyangwa umugabo ni kimwe mu bintu  bitera impaka za hato na hato ku mukobwa usanga ashaka umugabo yewe no ku myaka 18 y’amavuko ngo aho ahanini aba asiganwa n’ibihe kandi abona benshi batava mu ngo zabo baragumiwe.

Related image

Urubuga  Brides rwerekana neza imyaka nyayo umusore yashakiramo umugore urugo rugatera imbere.  Ibitekerezo byatanzwe ku rukuta rw’urubuga nkoranyambaga facebook no mu matsinda y’abantu atandukanye y’uru rubuga, byagaragaje ibi bikurikira:

1,26% by’abatanze ibitekerezo, bavuze ko icyiciro cyiza umusore akwiye gushakiraho umugore ari hagati y’imyaka 18-20, abandi 2,53% bavuze hagati ya 20-25, naho 22,80% bavuze hagati ya 25-30, abandi 55,70% bavuze hagati ya 30-35, abandi 11,40% bavuze hagati ya 35-40, naho 6,33% bavuze ibindi bitandukanye.

Dukurikije ubushakashatsi bwavuye mu bitekerezo by’abantu, dusanga imyaka myiza umusore akwiye gushakiraho umugore ari hagati ya 30-35. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka 18-20 abasore baba bakiri abana, naho hagati ya 20-25 baba bakuzeho gato ariko batarafatisha neza icyerekezo cy’ubuzima: kuko abenshi bagize amahirwe yo kwiga baba batararangiza kaminuza.

Naho hagati ya 25-30, ni bwo umusore aba akuze ashobora kurongora, ndetse n’abagize amahirwe yo kwiga baba bararangije kaminuza, ariko nyuma y’ibyo: umusore aba agomba gufata igihe cyo gutegura urugo rwe no kubaka yitegura kurushinga. Hagati ya 30-35, ni igihe cyiza umusore ashobora kubaka urugo, mbese imyiteguro yose yararangiye, naho hejuru y’imyaka 35, umusore aba ari mu kigeragezo cyo kudashaka bitewe n’impamvu zitandukanye abantu bahura nazo nk’ubukene…..Gusa igihe cyose umusore aboneye uburyo ashobora kurongora, bitandukanye no ku bakobwa.

Iyi mibare yose usanga benshi batayemera ngo ahubwo buri gihugu kigira umuco Waco, nko mu Rwanda umukobwa w’imyaka 18 aba yemerewe gushaka umugabo nta nkomyi nk’uko hari nk’ibindi bihugu bifatwamo nk’amahano , ngo nibura kumyaka 25 niho abakobwa  baba bakuze.

David Maira

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *