Haciwe amarenga ko Diamond Platnumz ashobora kwambura byinshi atunze birimo n’amazine ye

Nyuma yuko umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz hamenyekanye ko uwahoze yita Ise atariwe haciwe amarenga ko ashobora kwamburwa izina yarafite ndetse n’ibyamutanzweho n’uwo yakuze yita Se umubyara.

Umusaza Abdul Juma (Se wa Diamond uzwi) ubwo yamenyeko umuhanzi Diamond Platnumz atari uwe yahise tangaza ko ibi bikwiriye gusobanuka neza hitabazwa urukiko. Hanyuma uyu muhanzi umaze kuba icyamamare kubera umuziki akazamwishyura ibyo yamutanzeho igihe yamureraga kugeza akuze.

Mu minsi ishize umubyeyi ubyara Diamond Platnumz ariwe Mama Dangote yatangarije ikinyamakuru Bongo5 gikorera mu gihugu cya Tanzania ko umusaza witwa Abdul Juma atari papa w’umuhanzi Diamond. Aho yagize ati:‘‘Ricardo Momo uriya mubona na Diamond buriya ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond.’’

Esma khan ricardo momo

Ricardo Momo niwe muvandimwe wa Diamond Platnumz nkuko bitangazwa na Mama Dangote

Mu gihe umusaza Abdul Juma yise umuhanzi Diamond amazina yose harimo naye yahise atangaza ko bidakwiriye kugarukiraho kuko bibabaje kumva ukuntu umugore yamuhishe ko umwana atari uwe hanyuma akamureka akamurera kugeza abaye mukuru mu bushobozi bwe yarafite.

Ubundi amazina y’umuhanzi Diamond Platnumz ni ‘‘Nasibu Abdul Djuma Issack’’ akaba yaravutse tariki 2 Ukwakira 1989 ubu afite imyaka 31, byumvikane ko umusaza Abdul we yari yanamwitiriye amazina ye kuko yaraziko umwana ari uwe.

Diamond n’uyu yaraziko ari Se Juma bari baratangiye kwiyunga nyuma yuko abonye abayeho ubuzima bushaririye kandi baziko yagezeyo agenda amutumira mu bikorwa bimwe na bimwe. Ubusanzwe umuryango wa Mama Dangote na Abdul Juma ntago wagiye wumvikana kubera amakimbirane yagiye abaranga mu gihe cya kera kugeza aho abana bose bumvaga ko badashaka Se wabo.

Diamond's biological father calls on his son to do this for him

Uyu niwe waruzwi ko ari Se wa Diamond ariko Mama we yabihinyuje

Hakomeje kwibazwa nimba uyu ariwe Se koko w’umuhanzi Diamond Platnumz

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *