Haba hari imbaraga z’umwuka ziyobora Tidjara Kabendera mu mwuga w’itangazamakuru?

Tidjara Kabendera ni umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda. Uyu mugore ahamya ko akiri muto yumvaga hari ibimuhatiriza bimusunikira mu mwuga w’itangazamakuru.

Twifashishije ibiganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru,twifuje kubasangiza inzira yanyuzemo yinjira mu mwuga.Tidjara Kabendera yize amashuri abanza ku bigo bibiri ari byo EPA na Kivugiza, ayisumbuye ayakomereza kuri CIESKA aho yavuye ajya kwiga Ishami ry’Uburezi muri Tanzania mu ishuri rya Rugambwa Secondary School.

Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza ariko yanga kujya kuminuza mu byerekeye uburezi ahubwo yinjira mu ishuri rya East African Training Institute.

Umwuga yatangiye kuwihuguramo anabishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2002, yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura. Ibi byaje kumuviramo akazi ka buri munsi ndetse kugeza ubu niho agikora.Ati“Ni ikintu nifuje kugeraho nagiye kwiga itangazamakuru ari umuhamagaro, nyuma yuko data apfuye nararyamaga nkumva hari ikintu kinsunika ngo nkomeze umwuga izina ritazibagirana nuko nisanze mu mwuga.”Tidjala yemeza ko yakuze yifuza kuzaba umuhanzi gusa ngo ashimira Imana yaje guhindura ibyifuzo bye kuko yari izi impamvu.

Tidjara akigera mu Rwanda yahawe gukora ikiganiro cy’Igiswahili cyitwaga ‘Hodi Hodi Mitaani’, iki ni nacyo umubyeyi we yakoraga akiri ku Isi. Iki kiganiro kiri mu byatumye Tidjara yiyumvamo imbaraga zikomeye kuko yari atangiye gusigasira umurage wa Shinani se.

Mu minsi ya mbere Tidjara atangiye kumvikana kuri Radio Rwanda, abanyamakuru bari barakoranye na se byabakoze ku mutima ndetse abamwumvaga bose bahamagaraga bamubaza niba ari “umukobwa wa Shinani Kabendera”.

Yagize ati “Byaranshimishije kongera kuvuga izina Kabendera kuri Radio ndetse nabitse cassettes ze haba amajwi ye kuri BBC n’ibindi biganiro yakoraga. N’ibikoresho bya mbere nakoresheje bifata amajwi ni ibyo Papa yakoreshaga. Abo bakoranye kera bazaga kundeba bakavuga ngo ‘dore umukobwa wa Shinani’, abandi bagahamagara bambaza niba ndi umukobwa we, byari byiza.”

Kabendera Tidjara, ni umugore ufite urugo n’abana bane abahungu babiri n’abakobwa babiri. Yavuze ko mu mwuga we byinshi akora yabikomoye kuri se ndetse ngo kuba amaze imyaka 15 abikora, ni isomo yakuye kuri Shinani.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *