Gusimbuka urukiramende byari mu mikino ikunzwe mu Rwanda

Mu Rwanda rwo hambere, umukino wo gusimbuka urukiramende wari ufite amateka yihariye ndetse uri mu yari yubashywe, inakunzwe mu bantu b’ingeri zose.

Amateka agaragaza ko mu 1907 Abanyarwanda basimbutse hejuru ya metero 2.50 z’urukiramende, mu gihe ufite agahigo kazwi ku Isi yakoresheje metero 2.45.

Ingoro Ndangamateka y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagaragaje ifoto y’Abanyarwanda bari bafite ubuhanga budasanzwe mu gusimbuka urukiramende mu myaka 111 ishize.

Muri iyi foto yafatiwe i Nyanza mu 1907, harimo abasore b’intarumikwa bari mu birere barenze akagozi gafatiye ku biti bibiri biriho ibipimo bifashishaga bagena metero, bakikijwe n’abantu benshi bari kubareba.

Iyo foto yafashwe n’umuhanga mu by’imibereho ya muntu, Jan Czekanowski, yagaragajwe mu rugendoshuri rwa Deutsche Zentral-Afrika-Expedition (1907-1908) rwabereye i Berlin mu Budage mu 1909, rwamuritswemo ibyagaragaye muri Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 1907 na 1908.

Agahigo ko gusimbuka urukiramende rurerure ku Isi gafitwe n’Umunya-Cuba, Javier Sotomayor Sanabria, w’imyaka 50 wasimbutse metero 2.45. Sotomayor wegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike yo mu 1992, yandikiye amateka atarakurwaho na n’ubu mu Mujyi wa Salamanca muri Espagne ku wa 27 Nyakanga 1993.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *