Gukundwa n’abakobwa benshi binyongerera imbaraga mu kazi-Mukunzi Yannick

Nyuma y’umubare munini w’abakobwa badasiba kugaragariza urukundo Mukunzi Yannick umukinnyi wa Rayon Sports,yemeza ko gukundwa n’abakobwa benshi bimyongerera imbaraga mu kazi ke.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati”Ni ibintu biba bishimishije,ni ibintu umuntu wese aba akeneye mu buzima bwe kandi bintera imbaraga zo gukora cyane no kugira ishema mu mwuga.”

Nubwo azwiho kuba yarahogoje abakobwa benshi bifuza kuba bakundana na we, Mukunzi Yannick, umukinnyi wa Rayon Sports, yemeza ko ikintu cyamugoye kurusha ibindi ari ukubona umukobwa akwiye gukunda.

Uwo mukinnyi w’umupira w’amaguru ukundwa n’abafana benshi bavuga ko arusha bagenzi be gukurura abakobwa, yahishuye urugendo rwe rwo kubona umukunzi bari kumwe ubu, nubwo byamugoye guhitamo kuko abakobwa bamubwiraga ko bamukunda bari benshi.

Ati“byarangoye guhitamo umugore ubu tubana kuko nkundwa na benshi kandi bansaba ko twakundana.”

Yannick yemeje ko akunda uwo bashakanye kandi afite byinshi byihariye arusha abandi birimo ubupfura.

Uyu mukobwa yariraga avuga ko ashaka Yanick birangira amubonye ariko bakimara guhoberana umukobwa yahise agwa igihumure

Taliki ya 6 Werurwe nibwo umukobwa ukunda umukinnyi w’ umupira w’amaguru Yannick Mukunzi yarize arahogora ndetse akagwa igihumure ashaka ko uyu musore amusuhuza , inzozi ze zabaye impamo kuko Yannick yasubiye inyuma amugwa mu gituza gusa kubera igihe yarafite yamusize aho gusa umukobwa yakomeje avuga ko atamuhobeye gusa ikiza cyabayeho nuko uyu mukobwa yaje kongera gutora agatege asubira mu rugo mu gihe bamwe batangaza ko uyu mukobwa afite ikibazo.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




One thought on “Gukundwa n’abakobwa benshi binyongerera imbaraga mu kazi-Mukunzi Yannick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *